Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith bashenguwe n’uko inzu yabo yari iherereye mu Mujyi wa Calabasas muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahiye irakongoka.
Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko iyo nzu yahiye ubwo ba nyirayo bari bayirimo kandi ntawe inkongi yagizeho ingaruka.
Muri iki gihe Will Smith afite imyaka 58 n’aho Jada Pinkett Smith afite 55.
Inzego z’umutekano zo mu Ntara ya Los Angeles zatangaje ko zatabajwe n’abarinzi b’iyi nyubako bakimara kubona umuriro, zihita zohereza abashinzwe ubutabazi kugira ngo bawuzimye.
Umuriro yakongoye inyubako ibikwamo ibikoresho byo kwita ku rugo kandi abapolisi bahageze iyo nyubako yose yamaze gufatwa n’umuriro.

Bamaze amasaha abiri bayizimya, ku bw’amahirwe, ibindi bice byayo ntibagira icyo biba.
Polisi ya Los Angeles ntiratangaza icyaba cyateye iyo nkongi kuko bikiri mu iperereza.
Filimi Will Smith yamamayemo ku isi ni izi zikurikira:
- Bad Boys (1995) Yakinnye ari umupolisi Mike Lowrey, afatanyije na Martin Lawrence.
- Independence Day (1996) Yakinnye ari umupilote w’indege z’intambara urwanya abanyamahanga bateye Isi.
- Men in Black (1997) Yakinnye ari Agent J, ukorana na Agent K mu bikorwa byo kugenzura abanyamahanga baba ku Isi.
- Enemy of the State (1998) Ni filimi y’ubutasi n’iperereza, aho umuntu ahigwa n’inzego z’umutekano.
- Ali (2001)Yakinnye ari umukinnyi w’iteramakofe w’icyamamare Muhammad Ali.
- I, Robot (2004) Filimi ivuga ku ma robots n’uburyo ashobora guteza ibibazo abantu.
- Hitch (2005) Ni urwenya ruvanze n’urukundo, aho yigisha abagabo uburyo bwo kwigarurira imitima y’abagore.
- The Pursuit of Happyness (2006) Yakinnye ari Chris Gardner, umugabo uhangana n’ubukene ashaka kubaka ubuzima bwiza bw’umwana we.
- I Am Legend (2007) Ni filimi y’ubuzima bw’umuntu usigaye wenyine mu mujyi nyuma y’icyorezo cyahitanye abantu benshi.
- Hancock (2008) Yakinnye ari intwari ifite imbaraga zidasanzwe ariko ifite imyitwarire itavugwaho rumwe.

