Umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports wabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye Rayon iyitsinze igitego kimwe ku busa, ukaba umukino warebwe n’abafana benshi.
Mu ntangiriro y’umukino Kiyovu yahuzaguritse bitangira guha Rayon Sports uburyo bwo kwizera intsinzi.
Abakinnyi ba Rayon babibonyemo uburyo ndetse ku munota wa karindwi Chérif Bayo atakaza umupira ufatwa na Mkono awuha neza Muhoza Daniel wakinaga ku ruhande rw’iburyo mu gice gisatira, awuha neza Muderi Akbar wahise atsinda.
Nyuma y’iminota mike ni ukuvuga kuwa 36 ikindi gitego kirinjiye ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.
Abasore ba Kiyovu bakoze uko bashoboye ngo nabo batsinde wenda igitego cyangwe, ntibyabakundira.
Abo ni Nsanzimfura Keddy, Chérif Bayo na Uwimana Yakubu bakaba bageragezaga guhererekanya imipira miremire bashaka Lola Kanda Moïse wari rutahizamu rukumbi ukomeye wa Kiyovu yatsinda ariko biranga.
Kiyovu Sports yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira ukomeye watewe na Chérif Bayo ku munota wa 41 ariko Dande Junior awushyira muri koruneri, yatewe na René ntiyagira icyo itanga.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu ndetse hari n’ibindi yahushije.
Mu gice cya kabiri nabwo Rayon yakinnye neza cyane cyane mu ntangiriro.
Uko iminota yicumaga, Kiyovu yakoze uko ishoboye ngo yishyure igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere nabwo biranga.
Ku munota wa 85 yashatse gutsinda ariko umupira mwiza wari uzamukanywe na Mugisha Didier ntiwagira ikiwuvamo kuko yawuteye mu maguru ya ba myugariro ba Rayon Sports.
Abasifuzi batangaje ko hongereweho iminota itanu, Kiyovu nayo igerageza kugira icyo iyikuramo nabwo biranga.
Rayon Sports yarangije iminota 90 yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 10, bituma igira amanota 15 ku rutonde rwa shampiyona, ifata umwanya wa kane by’agateganyo, ikaba irushwa inota rimwe na Al-Hilal SC na Gicumbi FC.
Imikino y’umunsi wa 10 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu italiki 28, Ugushyingo, 2026, umukino ukomeye ukaba uri buhuze Police FC na APR FC saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

