Ese koko dupima umusaruro w’akazi mu buryo bukwiye? Tekereza uko byakugendekeye ku munsi uherutse gukora umunsi wose uhuze cyane! Icyo gihe wasubije ubutumwa bwo kuri imeli, witabiriye inama zitandukanye, usubiza ubutumwa bugufi, ukemura ibibazo utari wanateganyije kuza gukemura ubwo wari ubyutse, ndetse ushobora no kuba waririye ku kazi saa sita.
Wamaze amasaha menshi ukora. Ariko se hari intambwe ifatika wateye mu byo wari wiyemeje kugeraho?
Mu myaka ishize, guhugira mu kazi byatangiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko umuntu akora neza, ko atanga umusaruro.
Gusubiza amabaruwa yo kuri imeli saa yine z’ijoro bifatwa nk’ubwitange, kwitangira gukemura ibibazo byose bikagaragaza ko umuntu ari ingenzi, naho kugira gahunda y’umunsi yerekana ko uri buve mu kintu kimwe ujya mu kindi bikerekana ko uri umuntu afite inshingano zikomeye.
Ubushakashatsi bwa Microsoft buzwi nka 2025 Work Trend Index bwerekanye ko 80% by’abakozi n’abayobozi babajijwe, basubije ko batabona umwanya cyangwa imbaraga bihagije byo gukora imirimo yabo.
Andi makuru yakusanyijwe na Microsoft agaragaza ko, ugereranyije, abakozi bahagarika akazi bari bahugiyemo mu kazi ngo basome ubutumwa bugufi, ubwo kuri imeli ndetse n’ubutumwa buva ku mbuga nkoranyambaga.
Birashoboka ko ikibazo atari uko tudakora cyane, ahubwo kikaba ari uko twamenyereye guhugira mu bintu byinshi ariko bitadufasha kugera ku ntego z’ingenzi.
Dore uburyo butanu bwafasha kuva mu guhugira mu kazi gusa ukagera ku musaruro ufatika.
- Tangira umunsi ukora ibifite akamaro kurusha ibindi
Buri wese afite amasaha 168 mu cyumweru. Ariko iyo utabigenzuye neza, abandi ni bo babanza kugena uko uzayakoresha.
Inama, amabaruwa yo kuri imeli, ubutumwa bugufi n’ibindi bikorwa byihutirwa bishobora gutuma ugeza ku wa Gatanu utabonye umwanya wo gukora ibyari ingenzi kuri wowe.
Tangira ugena ibintu bibiri cyangwa bitatu by’ingenzi ushaka kugeraho mu kazi no mu buzima bwawe bwite, hanyuma ubishyire muri gahunda yawe mbere y’ibindi.
Buri munsi kandi, hitamo ibintu bitatu by’ingenzi ugomba gukora kugira ngo utere intambwe igana ku ntego zawe.
Icy’ingenzi ni ukubikora mbere yo kwinjira mu bikorwa by’abandi. Banza ukore ibyihutirwa kuri wowe mbere yo gusubiza za imeli, ubutumwa bugufi cyangwa kwinjira ku mbuga nkoranyambaga.
Si ngombwa ko urangiza buri kintu cyose wari wateganyije. Icy’ingenzi ni uko umunsi urangira hari intambwe wateye mu byo wari wiyemeje.
Nibura rimwe mu cyumweru, ujye genzura uko wakoresheje igihe cyawe. Ese ibyo wakoze bihuye n’ibyo wavuze ko ari ingenzi kuri wowe? Gahunda yawe y’igihe ishobora kukwereka ukuri, kabone n’iyo waba utifuza kukumva.
- Reka gufata ubwonko bwawe nk’aho ari bwo bubika ibintu byose
Hari abantu bakunze kwibwira bati: “Ibi nzabyibuka.” Nyamara akenshi barabyibagirwa.
Ushobora guhabwa inshingano nyuma y’inama, ugasabwa kuza kwibuka ikintu ugomba kohereza cyangwa ugategekwa kuza guhamagara runaka.
Ibyo byose biguma mu bwonko bwawe, bikawuzanira imirimo myinshi yo kwibuka no gukurikirana.
Icyiza rero ni ukubishyira ahantu ushobora kubisubiramo igihe cyose ubikeneye. Ushobora gukoresha agatabo, telefoni cyangwa porogaramu zagenewe gutegura no gukurikirana imirimo.
Icy’ingenzi ni ukugira uburyo bwizewe bwo kwandika inshingano, gushyira imbere iz’ingenzi no kugenzura izitararangira.
Ikindi ni ukumenya ko imirimo yose idafite uburemere bumwe. Hari imirimo iramutse idakozwe ishobora guteza ikibazo gikomeye, hakaba n’indi ishobora gutegereza umunsi ukurikiyeho nta ngaruka zikomeye uteje.
Kugira umusaruro bisaba kumenya itandukaniro ry’iyo mirimo no guha buri kintu umwanya ukwiye.
- Rinda umwanya wawe wo gukora udahagarikwa
Kuba ufite isaha imwe itarimo inama ntibivuze ko ari isaha uzakoresha neza.
Ubushakashatsi bwakusanyijwe n’ishyirahamwe ry’abahanga mu mitekerereze ya muntu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (American Psychological Association) bwerekana ko guhora uhinduranya imirimo ukora bigabanya ubushobozi bwo gukora neza, kuko ubwonko busabwa kongera kwibanda ku kindi gikorwa.
Mu bihe nk’ibyo, kurinda umwanya wawe wo gukora akazi utarangazwa n’ibindi, bishobora gufatwa nk’aho udashaka kuboneka, ko uri umwirasi.
Abantu benshi baba biteze ko ubasubiza igihe cyose, aho waba uri hose.
Ariko iyo buri butumwa bwose buguhagarika ngo ubusubize, kugera ku ntego zawe birakugora.
Zimya amatangazo atari ngombwa kuri telefoni na mudasobwa, funga imeli mu gihe uri gukora ikintu gisaba gutekereza cyane, kandi wihe nibura isaha yo gukora utarangazwa n’ibindi.
Kuba utabonetse kuri buri muntu buri kanya si ikimenyetso cy’uko udakora neza. Ahubwo bishobora kugufasha gukora neza kurushaho.
- Reka kwikorera ibibazo byose by’abandi
Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Harvard Business Review, William Oncken Jr. na Donald Wass bakoresheje imvugo y’ikigereranyo y’inguge (monkey) bashaka gusobanura uko abayobozi bashobora kwisanga bikoreye inshingano z’abandi.
Icyo kigereranyo gisobanura ikibazo cyangwa inshingano umuntu akuzanira, ukisanga ari wowe ugomba gufata icyemezo gikurikiraho kugira ngo gikemuke.
Urugero, umuntu akuzaniye ikibazo, ukamusubiza uti: “Reka mbanze mbitekerezeho.” Mu buryo utazi, inshingano yo kugikurikirana iba ivuye kuri we ikajya kuri wowe.
Iyo bikomeje, abantu bose batangira kugutegereza kugira ngo ukemure ibibazo byabo, maze imirimo yawe ikarushaho kwiyongera.
Ibi bishobora kugora cyane umuntu ukunda gufasha abandi, kuko gufasha bifatwa nk’imwe mu nshingano z’umuyobozi mwiza.
Ariko hari aho gufasha bihinduka kwikorera inshingano z’abandi.
Mbere yo gufata ikibazo cy’umuntu ngo ugikemure, jya ubanza kumubaza uti:
– Ese iki kibazo ni inshingano za nde?
– Wowe ubona cyakemuka gite?
– Ni iyihe ntambwe uteganya gutera kugira ngo gikemuke?
Ushobora kuyobora, kugira inama no gushyigikira abandi udafashe inshingano zabo. Gufasha umuntu ntibivuze kumukorera ibyo agomba gukora ubwe.
- Jya ucunga imbaraga zawe, aho gucunga igihe gusa
Buri cyumweru tugira iminota 10.080. Ushobora kuyikoresha iminota 270 ukora siporo gatatu mu cyumweru, 180 ureba ibiganiro ukunda kuri televiziyo, 1.000 uri kumwe n’umuryango wawe cyangwa 120 usabana n’inshuti.
Ibyo bikorwa ntibigomba gufatwa nk’aho bigutwara igihe wari gukoresha mu kazi gusa. Ahubwo bishobora kuba ari byo biguha imbaraga zo gukora neza.
Umuntu ashobora kugira amasaha menshi yo gukora, ariko iyo ananiwe mu mutwe no ku mubiri, ntashobora kuyakoresha neza.
Ni yo mpamvu ari ngombwa kuruhuka, gukora siporo, kumarana igihe n’umuryango no gusabana n’inshuti. Ibyo bigufasha kongera imbaraga no gukomeza gukora neza.
Ni nde uyobora ubuzima bwawe?
Umwanditsi muri Forbes witwa Keith Brooks yandite ko umuntu agomba kubanza kumenya mu by’ukuri uyobora ubuzima bwe. Ese niwe ku giti cye cyangwa hari abandi bamuhoza mu kazi no mu nshingano mu by’ukuri zitamureba?
Icyo ni cyo gitekerezo cy’ingenzi kiri inyuma y’icyo yise ‘CEO of You’ bisobanura kuba umuyobozi mukuru w’ubuzima bwawe.
Ntabwo bivuze kugenzura buri kintu cyose, ahubwo ni ukongera gufata iya mbere mu kugena uko ubaho n’uko ukoresha igihe n’imbaraga byawe.
Asobanura ko umuntu agomba kwita ku bintu bine by’ingenzi: igihe cye, imirimo n’inshingano ahabwa, imbaraga afite ndetse n’ibyo abandi bamusaba.
Burya rero guhugira mu mirimo myinshi si ko buri gihe bivuga kugira umusaruro. Umusaruro nyawo ugaragarira mu byo wagezeho, mu ntego wateyeho intambwe no mu buryo ukoresha igihe n’imbaraga byawe.

