Rwasa Azajuririra Icyemezo Cyo Kumubuza Kwiyamamaza

Peter Taarifa
1 Min Read
Agathon Rwasa. Ifoto/Daily Nation.

Pamphile Malayika, Umunyamategeko akaba n’Umuvugizi wa Agathon Rwasa yavuze ko itsinda ry’abanyamategeko b’uwo munyapolitiki biteguye kujuririra icyemezo cya Komisiyo y’amatora cyo kumwangira kwiyamamariza kuyobora u Burundi.

Malayika yavuze ko amategeko agenga abiyamamaza mu Burundi asa n’ayakorewe kuburabuza Agathon Rwasa.

Ati: “Buri gihe iyo tugeze mu bihe nk’ibi by’amatora, kandidatire ya Rwasa irangwa. Bisa nk’aho amategeko abereyeho kumwigiza ku ruhande.”

Rwasa avuga ko afite uburenganzira bwo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga kuko nta shyaka abarizwamo.

Icyakora, CENI( komisiyo yigenga y’amatora) ivuga ko nta bihamya bifatika Agathon yatanze byerekana ko ‘koko’ nta shyaka na rimwe akirimo.

Yahoze mu ishyaka CNL, iri akaba avuga ko yarivuyemo mu mwaka wa 2024.

Malayika Pamphile avuga ko CENI ikora uko ishoboye ngo yigizeyo Agathon Rwasa k’uburyo ngo ireba niba mu idosiye ye nta hantu yibagiwe akabago( virgule, comma) kakaba ari ko gatuma ibye bitemerwa.

Rwasa ni umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Burundi bamaze igihe bahatanira kubuyobora ariko bagatsindwa.

Amatora ya 2020 yarayatsinzwe abona amajwi 24.19% mu gihe Ndayishimiye Evariste bari bahanganye yagize 68.72%, nk’uko imibare ya CENI yabitangaje.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *