Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2025 2:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba Cardinals bari kwitegura gutora
SHARE

Aba cardinals 133 bose bamaze kugera muri Chapelle Sistine iri i Roma ngo batore Papa usimbura Francis uherutse gupfa. Abatora bose bagomba kuba bafite imyaka itarenze 80.

Mbere hari butore aba Cardinals 135 ariko babiri baza kuvamo kubera uburwayi.

Mbere yo gutora nyirizina aba cardinals bose bagomba kuba bacumbikiwe mu nzu yitwa Santa Marta Vecchia iri imbere muri Vatican.

Gutora bizaba mu ibanga kandi nta muntu mu batora wemerewe gukora kuri telefoni ye, ntawemerewe gufata amajwi cyangwa kugira ikindi bafata mu byuma byabo by’ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari abantu 100 baba i Vatican batumijwe ngo bite kuri ba cardinals, bakabamo abaganga, abatetsi… kandi abo bose baba bararahiriye kutazatangaza ibizakorerwa aho hantu mbere y’uko kubitangaza byemezwa n’inzego bireba.

Mbere y’uko batora kuri uyu wa Gatatu, hari Misa izabanza gusomerwa muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero, i Vatican.

Saa cyenda hazagenzurwa niba nta bikoresho by’ikoranabuhanga biri ku bisenge by’inzu z’i Vatican bishobora gukurura amajwi cyangwa amashusho y’ibiri kubera aho, kubigenzura bikazaba bigamije kwirinda ko ibanga ryameneka.

Saa kumi n’iminota 15 aba Cardinals bazajya muri Chapel yitwa Pauline Chapel of the Apostolic Palace batangaze ko bemeye ko Roho Mutagatifu ari we ubayobora mu matora yabo.

Nyuma y’iminota 15 bazakomereza muri Chapelle Sistine aho itora nyirizina rizabera.

- Advertisement -

Niho bazarahirira ko bagiye gutora mu ibanga kandi bakabikorana umutimanama wabo wose nta kubogama.

Uzaba uyoboye ibiganiro azasaba bose gusohoka hanze, kandi abatemerewe gutora bazasabwa kuva muri Chapelle Sistine bakajya kure.

Nibwo rero amatora nyamukuru azaba.

Bigenda bite?

Abashinzwe kugenzura uko ibintu bikorwa baha buri wese wemerewe gutora impapuro z’itora.

Hahita hashyirwaho abagenzura uko itora rikorwa, bagakusanya impapuro z’itora, hakaba n’abashinzwe kureba niba nta cardinal warwariye muri icyo gikorwa.

Nyuma aba cardinals bahabwa agasanduku ka mpande eshatu kanditseho ku mutwe wako mu Kilatini ngo ‘Eligo in Summum Pontificem’ ( Ntoye Nyirubutungane) kandi ako gasanduku kaba gafukuye hasi.

Abatora bandika ku mpapuro bakoresheje umukono uhabanye n’uwo basanzwe bakoresha, bakandikaho izina ry’uwo bifuza ko yaba Papa barangiza bakazinga urwo rupapuro mo kabiri.

Umubare wa ba Papa n’imigabane bakomokamo.

Urangije kurwandikaho uwo atoye azahita ahaguruka, akagenda atwaye urupapuro rwe arumanitse hejuru aho bose bashobora kurubona yagera kuri alitari akagira ati: “ Ndemeza mu izina rya Yezu Kristu Nyagasani umucamanza utabera ko uwo ntoye ari we mbona ko Imana yahisemo ngo atorwe”.

Impapuro zabo zose zirambikwa hamwe ku kintu wagereranya n’isiniya hanyuma aba cardinals bos bakunama bagaha icyubahiro icyo gikorwa ubundi bagasubire mu byicaro byabo.

Aba cardinals bashaje badashobora kujyana impapuro zabo z’itora kuri alitari baziha umuntu wagenwe kandi wizewe akaba ari we uzibajyanira.

Abarwaye nabo bitabwaho n’abaforomo kandi iyo bibaye ngombwa abo baforomo nibo babandikira izina rya Papa bahisemo kuko bo nta mbaraga baba bifitiye.

Impapuro zose iyo zimaze guhurizwa hamwe zijyanwa mu isanduku yagenwe kugira ngo hagenzurwe niba umubare wazo ungana n’uwabatoye bose, bigakorwa mbere yo gutangira ibarura nyirizina.

Abantu babiri baba bandika amazina y’abatowe mu gihe undi umwe aba ayasoma mu ijwi riranguriye, agapapuro asomye bakakajomba urushije ku rubaho rwabigenewe, kamwe hejuru y’akandi.

Hakurikiraho kugenzura niba ibyamaze gukorwa byose nta kosa na rito ryabigaragayemo.

Iyo bigaragaye ko mu batowe ntawagize bibiri bya gatatu by’amajwi yose, amatora akorwa ku yindi nshuro.

Amatora aba kabiri ku munsi ni ukuvuga mu gitondo na nyuma ya saa sita kugeza ubwo Papa atowe.

Iyo nta Papa ubonetse za mpapuro zose ziratwikwa hakazamuka umwotsi wirabura naho Papa yaboneka za mpapuro zigatwika ariko uwo mwotsi ukavangwamo ikinyabutabire gituma wera bityo isi ikamenya ko Kiliziya Gatulika ku isi ifite umushumba.

TAGGED:AbaAmatorafeaturedPapaVatican
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Wa Croix Rouge Ku Rwego Rw’Isi Yasuye u Rwanda
Next Article Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Igeze He Umukoro Perezida Kagame Yayihaye?

Intego Y’u Rwanda Ku Byerekeye Umukamo Mu Myaka Ine

Israel Irakoresha Ibifaro Bitarimo Ingabo Mu Ntambara Na Hamas

Ingabo Z’u Rwanda Mu Bufatanye N’Iza Misiri

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ngoma: Hibutswe Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yishwe Irazima Muri Jenoside 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Miliyari $1 Yashowe Mu Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?