Aba Maasai ni aborozi bakomoka muri Tanzania na Kenya. Muri iki gihe bagiye no mu bindi bihugu kuhashakira ubuzima. Aba baturage basanzwe bazwiho korora inka, bagahora bimuka bajya gushaka ahari urwuri.
Icyakora baragowe kubera ko za Guverinoma zihora zibashushubikanya zibavana ku masambu yabo, gakondo yabo.
Si Guverinoma za nyuma y’ubukoloni gusa zibasiye aba Maasai ahubwo n’Abakoloni ubwabo barabikoze.
Nyuma y’ubwigenge bwa Kenya, Aba Maasai barashushubikanyijwe birukanwa mu butaka bwabo ndetse biherutse no kongera kuba birakaza abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza niba za Guverinoma ziba zabanje kureba niba biriya bikorwa nta ngaruka z’igihe kirekire bizagira.
Impamvu y’ubwumvikane buke hagati ya za Guverinoma n’aba Maasai ni uko baba batuye ku butaka Leta iba ishaka gukoresha mu nyungu ivuga ko ari rusange.
The Nation yanditse ko hari ubwo abayobozi bibeshya ko aba Maasai babangamira amashyamba kimeza, bakumva ko bidashoboka ko babana n’inyamaswa n’ibindi binyabuzima batabibangamiye!
Urugero ruhari muri iki gihe ni uko mu Majyaruguru ya Tanzania abayobozi bari gushushubikanya aba Maasai batuye muri Pariki ya Ngorongoro na Loliondo kugira ngo aho bari batuye hakorwe imihanda izajya igeza ba mukerarugendi muri Pariki.
Hari n’umwanditsi wanditse igitabo yise Moving The Maasai: A Colonial Misadventure kivuga ibibazo nk’ibi byigeze kuba hagati y’aba Maasai n’Abakoloni babaga muri za Pariki.
Icyo gihe Kenya yari iri mu kitwaga Protectorate of British East Africa.
Ikibazo hagati y’izi mpande zombi cyaje kurangira nyuma y’isinywa ry’amasezerano yasinywe mu mwaka wa 1904.
Ni amasezerano yatumye hari bamwe mu ba Maasai bashyizwe ahantu hari humvikanyweho mu masezerano kugira ngo batange umwanya w’ahagombaga kubakwa imihanda yo gufasha ba mukerarugendo ngo basure za Pariki.
Icyakora sibo bonyine bimuwe kuko n’abo mu bwoko bw’aba Kikuyu nabo byagenze gutyo.
Aba Maasai bahuye na kiriya kibazo ubu bafite imyaka igera cyangwa iyingayinga 100.
Bimurwa mu masambu yabo hari hagati ya 1912 na 1913.
Muri iki gihe iyo ubateze amatwi wumva ko bagifite ubwonko bwibuka ibibazo bahuye nabyo.
Ushobora gutekereza ko ibyo bavuga ari ibintu byababayeho ejo hashize!
Abongereza batangiye kwaka abaturage amasambu yabo kandi yari amasambu yera, aberanye n’urwuri ariko babahambiriza riva.
Abenshi mu ba Maasai n’aba Kikuyu bari batuye mu kibaya cya Rift Valley.
Ikibabaje ni uko n’aho bari babwiwe ngo bimukire, nta myaka irenze irindwi bahamaze kuko n’aho bahimuwe shishi itabona ndetse ku munwa w’imbunda.
Hari inkuru zimwe zivuga ko aba Maasai bari hagati ya 50% na 70% batakaje ubutaka bwabo.
Bamwe muri bo banze kuvirira ubutaka bwabo gutyo ahubwo baboneza iy’inkiko.
Babifashijwemo n’abanyamategeko b’Abongereza bumvaga ko ibiri gukorwa n’abakoloni bidakwiye.
Umwe muri bo yitwaga Leys yanditse inyandiko ayishyikiriza Abadepite b’Abongereza ababwira ko ibyo Abakoloni b’Abongereza bakoreraga aba Maasai bo muri Kenya bidakwiye.
Byaje kuba urubanza ariko aba Maasai baratwindwa kuko habayemo ‘gutekinika.’
Ibyo ari byo byose, iki cyari igikorwa kidasanzwe kandi cyerekanye ko abareze bari intwari zaharaniraga uburenganzira bwa bagenzi babo.
Bisa n’aho ari ubwa mbere abaturage gakondo bari bareze abakoloni mu rukiko rw’iwabo[aho Abakoloni bakomoka.]
Nyuma hakurikiyeho igihe kitari cyoroheye aba Maasai kuko bacungiwe hafi, bamwe bategekwa kohereza abana ku ishuri, amatungo yabo bategekwa aho atagomba kurisha ndetse n’umubare w’inka batagombaga kurenza.
Abagabo bashakaga kutumvira amabwiriza y’Abakoloni barabizize.
Gutegeka umu Maasai kuba ahantu hamwe gusa ntiyemererwe kuva hamwe ngo ajye kugishisha ahari ubundi bwatsi bwari nko kumushyira mu buroko.
Inka zarapfuye kubera kubura urwuri n’amazi yo gushoka.
Uko imyaka yahitaga indi igataha niko aba Maasai bamenyereye ubuzima bushya ariko nanone basanga batagomba kuzibukira burundu ngo ubutaka bw’abasekuru bwabo bugende buheriheri.
Bamwe baracyasaba Leta ya Kenya n’iy’u Bwongereza kubaha ingurane kuko bahemukiwe.
Ibyo Kenya yakoze bisa n’ibyo Tanzania nayo iri gukora muri iki gihe aho iri kwirukana aba Maasai bo muri Ngorongoro na Loliondo.