Ababiligi Bashubije Gicanda Mu Rwanda Igitaraganya Jenoside Iramuhitana

Ibyo uko umwamikazi Rosalie Gicanda yangiwe kuba mu Bubiligi agasubizwa mu Rwanda habura igihe gito ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itangire ndetse imuhitane byatangajwe na Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda Dr. Jean Damascène Bizimana.

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe taliki 20, Mata, 1994 yishwe ku mabwiriza yatanzwe na Capitaine Nizeyimana Ildephonse wari mu ngabo za Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi zitwaga Inzirabwoba.

Bizimana avuga ko Ababiligi bajya kwangira Gicanda kuba mu bwami bwabo babikoze nkana kuko bari bazi neza ko mu Rwanda  hari  Jenoside yategurirwaga kuzamaraho Abatutsi.

Ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse na nyuma y’aho gato, umwamikazi Gicanda yabaga mu Rwanda.

- Advertisement -

Icyo gihe ubuzima bwe  yumvaga butameze neza, aza kubona viza imujyana mu Bubiligi kwivuza.

Mu gihe yari akivuza atarakira neza, ubwami bw’Ububiligi bwamusabye gutaha iwabo kandi viza ye yaramwemeraga indi minsi yo kuba mu  Bubiligi.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yagize ati: “ Umwamikazi Gicanda yari mu Bubiligi yaragiye kwivuza. Ububiligi bwategetse ko abuvira mu gihugu, bubikora viza ye igifite agaciro kamwemerera gukomeza kubayo kandi ibyo byose bikorwa Ububiligi buzi neza umugambi wa Jenoside wari urimo gutegurwa mu Rwanda ngo izamare Abatutsi”.

Dr Bizimana

Mu Bubiligi, Rosalie Gicanda yari acumbikiwe na Dr. Gakwaya ahitwa Nivelle akaba ari nawe wamuvuraga.

Ubu Gakwaya yaratabarutse.

Taliki 3, Gashyantare, 1994 Meya w’Umujyi wa Nivelle yandikiye Gicanda ibaruwa imubwira ko hashingiwe ku cyemezo cya Minisitiri w’umutekano mu gihugu, ategetswe kuva mu Bubiligi bitarenze taliki 12 muri uko kwezi.

Iyo baruwa kandi yategekaga Gicanda kutazajya muri Luxembourg cyangwa mu Buholandi kandi ikamumenyesha ko natabikora azabikurikiranwaho n’amategeko kuko icyemezo kimwemerera kuba mu Bubiligi cyari cyasubiwemo.

Bizimana avuga ko iyo baruwa yageze ku mwamikazi Gicanda asabwa gusinyira ko yayakiriye kandi yemeye ibiyikubiyemo.

Dr. Gakwaya yihutiye kujya kwa Meya amubwira ko umwamikazi Gicanda akirwaye, ko akiri ku miti kandi ko akeneye gukomeza kumukurikirana kugira ngo akire neza bityo ko kumwirukana shishi itabona byatuma yongera kuremba.

Meya yabwiye Dr. Gakwaya ko ahaye Gicanda kugeza mu mpera za Werurwe, 1994 akaba yavuye mu Bubiligi agasubira iwabo i Rwanda.

Muganga Gakwaya yasabye Meya inyandiko yemeza ko ibyo amubwiye byemewe koko undi amusubiza ko nta mpamvu y’inyandiko nk’iyo kuko byari byemeranyijweho muri sisiteme( système).

Igihe yari yahawe cyarageze Rosalie Gicanda arataha.

Ngo yabwiye Dr. Gakwaya ati: “ Ngomba kubahiriza ibyo nemeye nk’umuntu mukuru kandi ubwo niko Imana yabishatse! Reka ntahe iwacu ndeke kugushyira mu bibazo”.

Icyo gihe ataha, mu Rwanda ibintu byari bigeze aharindimuka, ubwoba ari bwose hirya no hino mu gihugu ndetse Inkotanyi ziri kotsa igitutu ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana.

Ntibyatinze Jenoside yakorewe Abatutsi iratangira.

Taliki 19, Mata, 1994  nibwo wari Perezida wa Repubulika muri Guverinoma y’Abatabazi witwaga Dr. Sindikubwabo Théodore yagiye i Butare ahavugira imbwirwaruhame yabaye imbarutso y’ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Perefegitura yari imwe muzari zituwe n’Abatutsi benshi mu Rwanda.

Sindikubwabo yasabye Abahutu bo muri ako gace ‘gukanguka’ bakava mu miteto bakajya gufatanya n’abandi ‘gukora’.

‘Gukora’ yari imvugo Interahamwe zakoreshaga zishaka kuvuga’ Kwica’.

Bukeye bw’aho ni ukuvuga taliki 20, Mata, 1994, itsinda ry’abasirikare bari bayobowe na Sous- Lieuténant Pierre Bizimana bagabye igitero ku mwamikazi Rosalie Gicanda bamufatana n’abantu batandatu.

Babajyanye mu gice gituriye inzu ndangamurage y’u Rwanda barabica.

Ari mu ba mbere bishwe muri Butare nyuma y’ijambo rutwitsi rya Perezida Sindikubwabo.

Rosalie Gicanda yishwe bitegetswe na Capitaine Idelphonse Nizeyimana, uyu akaba yari umusirikare ukora mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare no gutoza abasirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare ritwaga Ecole Supérieure des Sous- Officiers de Butare.

Capt Ildephonse Nizeyimana yavukiye muri Perefegitura ya Gisenyi, icyo gihe hari mu mwaka wa 1963.

Mu ishuri rya gisirikare cya ESO yari uwa kabiri mu buyobozi kuko yari yungirije Tharcisse Muvunyi.

Ubwo hashyirwagaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rya Arusha rwashyiriweho kuburanisha abakekwagaho Jenoside yakorewe Abatutsi, Capt Nizeyimana yari umwe mubo ubushinjacyaha bwashakishaga cyane.

Taliki 06, Ukwakira, 2009 nibwo yafatiwe muri Uganda avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ajya muri Kenya afatanwa impapuro ziriho umwirondoro utari uwe.

Capt Ildephonse Nizeyimana ubwo yari mu rukiko

Amerika yari yaramushyiriyeho impapuro zimushakisha kandi yaremereye uwo ari we wese uzagira uruhare mu ifatwa rye agahimbazamusyi ka miliyoni $ 5.

Muri Nzeri, 2014 yamijwe ibyaha birimo Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byibasiye inyokomuntu akatirwa gufungwa burundu ariko aza kugabanyirizwa igihano gishyirwa ku gifungo cy’imyaka 35.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version