Umwami W’Ubwami Bwo Muri Ghana Arifuza Gusura u Rwanda

Iki cyifuzo aherutse kukigeza kuri Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana witwa Rosemary Mbabazi ubwo yari yagiye gusura umwami w’ubwami bwa Asante, bumwe mu bukomeye muri Ghana.

Umwami Otumfuo Osei Tutu II ayobora ubwami bwa Asante bukubiyemo ubundi bwami buto 78, ibi bikabugira ubwami bunini kurusha ubundi bwose bugize Ghana.

Icyicaro cyabwo kiba ahitwa Kumasi mu ngoro yitwa Manhyia, abaturage b’ubwami bwa Asante bakaba bagize kimwe cya gatatu cy’abaturage bose ba Ghana babarirwa, kugeza ubu, muri miliyoni 33.

Umwami Otumfuo Osei Tutu II ni umuhanga kuko ayobora na Kaminuza yitiriwe Kwame Nkrumah yitwa Kwame Nkrumah University of Science and Technology (KNUST), iyi ikaba yarigiwemo n’Abanyarwanda benshi mu bihe bitandukanye kandi mu mashami  atandukanye.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda 20 nibo bayigamo.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’uruzinduko Ambasaderi Rosemary Mbabazi yagiriye ibwami, havugwa ko umwami yamushimiye ko ubuyobozi bw’igihugu cye buyobowe na Paul Kagame bwakigejeje ku bintu bihambaye.

Yaboneyeho kuvuga ko yifuza kuzasura u Rwanda kandi ko bimukundiye yabikora vuba hashoboka.

Umwami Otumfuo Osei Tutu II  asaba abaturage b’Afurika gukomeza kunga ubumwe, bakumva ko umugabane wabo ari wo ngobyi ibahetse, ko bagomba kuwukorera bakawuteza imbere.

Ambasaderi Rosemary Mbabazi yagiriye ibwami muri Asante

Yavuze ko bumwe mu buryo bwiza bwo kuwukorera no kuwuteza imbere ari ugukorana mu bucuruzi hagati y’ibihugu biwugize binyuze mu isoko rusange rya Africa Continental Free Trade Agreement.

Ambasaderi Mbabazi nawe yashimye umwami wa Asante ku majyambere yagejeje ku baturage be ndetse amwifuriza kugira isabukuru nziza y’imyaka 25 amaze ku ngoma.

Mbabazi yashimiye Ghana ko yabereye u Rwanda umuvandimwe mu bihe bigoye bwo mu mwaka wa 1994 kandi ko kugeza n’ubu ikibikora.

Abize amateka y’Afurika bazi ko ubwami bwa Asante ari nabwo abandi bita Ashanti.

Mu gihe cy’ubucakara bwakorewe Abirabura muri Afurika bajyanwa muri Amerika guhinga ibisheke, abaturage b’ubu bwami benshi barajyanywe ndetse bivuga ko biganjemo abaturage ba Jamaica.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version