Mu rwego rwo kurinda umurage w’u Rwanda ubitswe mu nyandiko, ubuyobozi bw’Inkoranyabitabo y’Igihugu busaba abaturage babitse ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda( mu ngeri zayo zose) kubiyiha, bikabikwa neza.
Claude Nizeyimana uyobora uru rwego yabwiye itangazamakuru ko igikenewe ari uko ibyo bitabo, ibinyamakuru cyangwa izindi nyandiko zivuga ku buzima bw’Abanyarwanda, byabikwa ahantu bizarindwa ivumbi, izuba, uruhumbu, inkongi n’ibindi byabyangiza.
Yavuze ko kugeza ubu babitse ibitaro 16,338, birimo ibivuga amateka y’u Rwanda mu buryo bwose, haba ibinyamakuru guhera kuri Kinyamateka n’Imvaho kugeza ku gitabo giheruka kubikwayo vuba aha kurusha ibindi kitwa ‘Forsaken for Sake’ cy’uwitwa Mireille Karera.
Igitabo cya kera cyane kurusha ibindi kihabitswe ni Inganji Karinga I yanditswe na Padiri Alexis Kagame mu mwaka wa 1943.
Nyuma yo kuvuga ibitabo babitse n’ubwoko bwabyo, Taarifa Rwanda yabajije Nizeyimana Claude niba kuba hari ibitabo bibitswe n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo by’abihayimana batabibonamo ikibazo, asubiza ko ikibazo cyo kirimo.
Ati: “Dusaba abantu bose n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’abihayimana ko batuzanira ibyo bitabo tukaganira uko twakorana ngo birindwe kwangirika. Iyo hari aho bibaye ngombwa, ibyo bitabo twabigura cyangwa bakaduha kopi.”

Nizeyimana avuga ko iyo hari ibitabo byandikiwe hanze y’u Rwanda ariko biruvugaho, hari ubwo baganira n’umwanditsi bakarebera hamwe niba icyo gitabo yakibahaho kopi, yabyanga Inkoranyabitabo y’igihugu( La Bibliothèque Nationale) ikaba yakigura.
Kubera ko hari ibitabo biba bishaje, mu rwego rwo kubyongerera igihe cyo kubaho barabisana ndetse mu mwaka wa 2025 uri kurangira, bamaze gusana ibitabo 100.
Ubuyobozi bw’Inkoranyabitabo y’igihugu bushimira ikigo kitwa NIRDA kuko giherutse kubazanira ibitabo 5,000 ngo babibike mu mutekano.
Ni umutekano ugendana no kubishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu rwego rw’amajwi hagamijwe kubibungabunga no guha abafite ubumuga bwo kutabona amahirwe yo kumva ibibikubiyemo.
Intego rusange ni ukorohereza Abanyarwanda kubona uburyo bwo gusoma no kubibakundisha kuko imibare yerekana ko umubare w’abasoma wiyongera.
Bizasaba ubukangurambaga…
Taarifa Rwanda yaganiriye na Emmanuel Habumuremyi uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru, Association Rwandaise des Journalistes, ARJ, akaba n’umwanditsi, atubwira ko kugira ngo abafite ibitabo mu ngo zabo babihe inkoranyabitabo y’igihugu bizasaba ubukangurambaga.
Ni ubukangurambaga buzumvisha abo bantu ko kwibikira ibitabo by’agaciro nk’ako ari ukubishyira mu kaga ko gushya, kwangizwa n’amazi, ivumbi, urubobi, gucika cyangwa kwizingazinga.
Asanga ubwo bukangurambaga ari bwo buzatuma abantu bibwiriza bakavugana n’abo bireba bakumvikana uko ibyo bitabo byabageraho ariko nabo ntibaviremo aho.
Indi ngingo atangaho umuti ni uko hagarurwaho icyo yise dépot légal, ibi bikaba byari iteka ryategekaga ko umuntu wese usohoye igitabo cyangwa ikinyamakuru yagombaga kugenera kopi inkoranyabitabo y’igihugu.
Ati: “ Ubu buryo bwafasha mu gutuma ibitabo bisohoka muri iki gihe n’ibizasohoka ejo hazaza bizaba bifite kopi yabyo iri muri iriya nyubako irinzwe, ikaba umutungo uhoraho w’igihugu.”
Ari mu bemera ko ibitabo ari umurage ukomeye w’igihugu, akemeza ko hagomba kurebwa imikoranire hagati y’intiti zandika ibitabo n’ubuyobozi bw’Inkorabitabo y’igihugu kugira ngo n’umwanditsi azungukire muri iyo mikoranire.
Mu nkoranyabitabo y’igihugu harimo ibitabo byiganjemo amateka y’Abanyarwanda, uko bambaraga, uko bahigaga inyamaswa, ubukwe, ubukorikori n’ubugeni, ibisakuzo, amasare, amahigi, ibyivugo, amazina y’inka, ubutabera mu Rwanda rwo hambere, ubukoloni n’imitegekere y’u Rwanda rwa nyuma y’umwaduko w’Abazungu n’ibindi n’ibindi.
Habitswemo kandi na kopi z’inyandiko mvugo z’imanza Gacaca zaciriwe abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’ibindi byinshi.


