Mukantaganzwa Domitilla uyobora Urukiko rw’Ikirenga asaba abacamanza ‘bose’ guhuza imitekerereze mu gusesengura imanza no kuzandika neza, akabibutsa ko bigira uruhare mu gutanga ubutabera bunoze.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga yabwiye abacamanza 46 bari mu mahugurwa ko kunoza ibyo byombi bigira uruhare rugaragara mu gutanga ubutabera.
Inama aba bacamanza barimo izamara iminsi itatu, ikaba yaritabiriwe n’abahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda.
Ni bamwe mu bakora mu Rukiko rw’Ikirenga, abo mu rw’Ubujurire, abo mu Rukiko rukuru n’abo mu rukiko rw’ubucuruzi.
Mu ijambo rye, Donatilla Mukantaganzwa yanenze ko hari aho mu mikorere y’uru rwego hagaragaramo kudahuza ibitekerezo ugasanga hafashwe icyemezo ‘kidasobanutse’ mu rubanza kandi mu by’ukuri ‘rwumvikanaga’.
Ati: “Ukabona icyemezo utazi iyo giturutse cyangwa rimwe na rimwe ugasanga hari igihe dufite ibibazo bijya gusa ariko ugasanga intekerezo mu rwego rw’amategeko ituganisha ku cyemezo atari imwe”.
Kuri we, amahugurwa agenewe abacamanza agira uruhare mu konoza imikorere yabo, ibitagenda neza bikanozwa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asanga amahugurwa nk’ariya aha abayitabiriye kwibukiranya uko umucamanza azajya abona kopi y’urubanza rw’Urukiko rw’Ikirenga, iy’Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru, Urukiko Rwisumbuye n’Urukiko rw’Ibanze, akabona, mu buryo bunonosoye isano izo kopi zifitanye.
Ni ikintu Mukantaganzwa asanga kizajya gituma umucamanza abona ko ibikubiye muri ayo madosiye bifitanye isano kuko n’Urwego aba yaturutsemo ari rumzwe, ari urwo kurenganura abantu.
Ikindi aba bacamanza basabwe ni ukumva inshingano zabo byimbitse bityo bakazafasha mu kwigisha bagenzi babo mu rwego rwo kugira hatangwe ubutabera buboneye.