Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacamanza Barasabwa Guhuza Imisesengurire Y’Imanza N’Imyandikire Yazo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Abacamanza Barasabwa Guhuza Imisesengurire Y’Imanza N’Imyandikire Yazo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2025 2:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida w'Urukiko rw'ikirenga Mukantaganzwa Domitilla
SHARE

Mukantaganzwa Domitilla uyobora Urukiko rw’Ikirenga asaba abacamanza ‘bose’ guhuza imitekerereze mu gusesengura imanza no kuzandika neza, akabibutsa ko bigira uruhare mu gutanga ubutabera bunoze.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga yabwiye abacamanza 46 bari mu mahugurwa ko kunoza ibyo byombi bigira uruhare rugaragara mu gutanga ubutabera.

Inama aba bacamanza barimo izamara iminsi itatu, ikaba yaritabiriwe n’abahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Ni bamwe mu bakora mu Rukiko rw’Ikirenga, abo mu rw’Ubujurire, abo mu Rukiko rukuru n’abo mu rukiko rw’ubucuruzi.

Mu ijambo rye, Donatilla Mukantaganzwa yanenze ko hari aho mu mikorere y’uru rwego hagaragaramo kudahuza ibitekerezo ugasanga hafashwe icyemezo ‘kidasobanutse’ mu rubanza kandi mu by’ukuri ‘rwumvikanaga’.

Ati: “Ukabona icyemezo utazi iyo giturutse cyangwa rimwe na rimwe ugasanga hari igihe dufite ibibazo bijya gusa ariko ugasanga intekerezo mu rwego rw’amategeko ituganisha ku cyemezo atari imwe”.

Kuri we, amahugurwa agenewe abacamanza agira uruhare mu konoza imikorere yabo, ibitagenda neza bikanozwa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asanga amahugurwa nk’ariya aha abayitabiriye kwibukiranya uko umucamanza azajya abona kopi y’urubanza  rw’Urukiko rw’Ikirenga, iy’Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru, Urukiko Rwisumbuye n’Urukiko rw’Ibanze, akabona, mu buryo bunonosoye isano izo kopi zifitanye.

Ni ikintu Mukantaganzwa asanga kizajya gituma umucamanza abona ko ibikubiye muri ayo madosiye bifitanye isano kuko n’Urwego aba yaturutsemo ari rumzwe, ari urwo kurenganura abantu.

Ikindi aba bacamanza basabwe ni ukumva inshingano zabo byimbitse bityo bakazafasha mu kwigisha bagenzi babo mu rwego rwo kugira hatangwe ubutabera buboneye.

TAGGED:DonatillafeaturedMukantaganzwaUbutaberaUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bikunze Ubushinwa Bwazajya Buteranyiriza Mu Rwanda Imodoka Z’Amashanyarazi
Next Article Umuholandi Ukomeye Mu Gusiganwa Ku Magare Yivanye Muri Tour du Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?