Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacanshuro Ba Wagner Bafunze Lt Col W’Ingabo Z’Uburusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abacanshuro Ba Wagner Bafunze Lt Col W’Ingabo Z’Uburusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 June 2023 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari video iri ku mbuga nkoranyambaga yerekana umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’Uburusiya witwa Roman Venevitin wemera ko ari uwo mu ngabo za Leta ya Putin kandi ko yafashwe ubwo yarasaga ku bacanshuro ba Wagner bari baciye mu gace we na bagenzi be bakambitsemo.

Bivugwa ko hari umwuka mubi hagati y’abagize Wagner n’ingabo za Vladmir Putin bapfa imicungire y’ibice bafashe muri Ukraine.

Lieutenant Colonel Roman Venevitin avuga ko yarashe ku ngabo z’Uburusiya abitewe n’ubusinzi.

Lieutenant Colonel Roman Venevitin avuga ko yarashe ku ngabo z’Uburusiya abitewe n’ubusinzi.

Nta gihe kinini gishize abo muri Wagner bashinja ingabo z’u Burusiya kubatega za mines ngo ziturikane imodoka zabo.

Hari video yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abarwanyi ba Wagner bari gutegura mines mu mihanda, bakemeza ko bari bazitezwe n’ingabo z’Uburusiya.

Abarwanyi ba Wagner ni intwari k’uburyo bivugwa ko ari bo bigaruriye umujyi wa Bakhmut wari umaze iminsi mu maboko y’ingabo za Ukraine.

Ku rundi ruhande, ibi ntibyashimishije bamwe mu bagaba b’ingabo z’Uburusiya, batangira kubiba urwango hagati y’abasirikare babo n’abarwanyi ba Wagner.

Wagner ni umutwe w’abarwanyi wa Vladmir Putin ubwe. Ni ikigo (company) cye bwite.

Uyoborwa n’uwitwa Yevgeny Prigozhin.

Yevgeny Prigozhin uyobora Wagner

Aherutse kuvuga ko abayobozi b’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine bitwara nabi ndetse ngo bigeze kumutaba mu nama, bategeka abasirikare babo kuva mu bice bari barafashe bagamije gushyira abarwanyi ba Wagner mu mazi abira.

Lieutenant-Colonel Roman Venevitin asanzwe ayobora Brigade ya 72 mu ngabo z’Uburusiya.

Yemeye ko yarashe ikamyo yari itwaye abarwanyi ba Wagner abitewe n’ubusinzi.

Abarwanyi ba Wagner barashwe bari mu ikamyo yo mu bwoko bwa Ural, icyakora ntawahasize ubuzima.

Kuba uriya musirikare mukuru yarafashwe, kubera impamvu zavuzwe haruguru, hari ababona ko ari ikibazo gishobora kuzamura umwiryane mu buyobozi bw’i Moscow.

Ku rundi ruhande, hari icyizere ko uriya musirikare atazicwa.

Abarwanyi ba Wagner bategura mines bavuga ko zatezwe n’ingabo z’Uburusiya mu gace bakoreramo

Ubusanzwe umugambanyi ufashwe n’abarwanyi ba Wagner bamwicisha inyundo.

Bivugwa ko umutwe wa Wagner ufite abarwanyi 60,000 muri Ukraine.

N’ubwo ari wo wamamaye muri iki gihe, mu Burusiya hari indi mitwe myinshi y’abarwanyi bakora kinyamwuga.

TAGGED:AbarwanyiAbasirikarefeaturedIngaboInyundoMinesPutinUkraineWagner
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda Rwahawe Miliyoni $100 Zo ‘Gukomeza’ Kuzamura Urwego Rw’Abikorera
Next Article Mu Mujyi Wa Kigali N’Akarere Ka Kamonyi Bagiye Kubura Amazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harakurikiraho Iki Nyuma Y’Ifatwa Rya Uvira?

M23 Yemeza Ko Yinjiye Muri Uvira, Guverineri Akabihakana

Abazitabira Igitaramo Cya Alexis Dusabe Bazagura Tike Kuri Airtel Money 

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?