Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacanshuro Ba Wagner Bafunze Lt Col W’Ingabo Z’Uburusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abacanshuro Ba Wagner Bafunze Lt Col W’Ingabo Z’Uburusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 June 2023 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari video iri ku mbuga nkoranyambaga yerekana umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’Uburusiya witwa Roman Venevitin wemera ko ari uwo mu ngabo za Leta ya Putin kandi ko yafashwe ubwo yarasaga ku bacanshuro ba Wagner bari baciye mu gace we na bagenzi be bakambitsemo.

Bivugwa ko hari umwuka mubi hagati y’abagize Wagner n’ingabo za Vladmir Putin bapfa imicungire y’ibice bafashe muri Ukraine.

Lieutenant Colonel Roman Venevitin avuga ko yarashe ku ngabo z’Uburusiya abitewe n’ubusinzi.

Lieutenant Colonel Roman Venevitin avuga ko yarashe ku ngabo z’Uburusiya abitewe n’ubusinzi.

Nta gihe kinini gishize abo muri Wagner bashinja ingabo z’u Burusiya kubatega za mines ngo ziturikane imodoka zabo.

Hari video yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abarwanyi ba Wagner bari gutegura mines mu mihanda, bakemeza ko bari bazitezwe n’ingabo z’Uburusiya.

Abarwanyi ba Wagner ni intwari k’uburyo bivugwa ko ari bo bigaruriye umujyi wa Bakhmut wari umaze iminsi mu maboko y’ingabo za Ukraine.

Ku rundi ruhande, ibi ntibyashimishije bamwe mu bagaba b’ingabo z’Uburusiya, batangira kubiba urwango hagati y’abasirikare babo n’abarwanyi ba Wagner.

Wagner ni umutwe w’abarwanyi wa Vladmir Putin ubwe. Ni ikigo (company) cye bwite.

Uyoborwa n’uwitwa Yevgeny Prigozhin.

Yevgeny Prigozhin uyobora Wagner

Aherutse kuvuga ko abayobozi b’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine bitwara nabi ndetse ngo bigeze kumutaba mu nama, bategeka abasirikare babo kuva mu bice bari barafashe bagamije gushyira abarwanyi ba Wagner mu mazi abira.

Lieutenant-Colonel Roman Venevitin asanzwe ayobora Brigade ya 72 mu ngabo z’Uburusiya.

Yemeye ko yarashe ikamyo yari itwaye abarwanyi ba Wagner abitewe n’ubusinzi.

Abarwanyi ba Wagner barashwe bari mu ikamyo yo mu bwoko bwa Ural, icyakora ntawahasize ubuzima.

Kuba uriya musirikare mukuru yarafashwe, kubera impamvu zavuzwe haruguru, hari ababona ko ari ikibazo gishobora kuzamura umwiryane mu buyobozi bw’i Moscow.

Ku rundi ruhande, hari icyizere ko uriya musirikare atazicwa.

Abarwanyi ba Wagner bategura mines bavuga ko zatezwe n’ingabo z’Uburusiya mu gace bakoreramo

Ubusanzwe umugambanyi ufashwe n’abarwanyi ba Wagner bamwicisha inyundo.

Bivugwa ko umutwe wa Wagner ufite abarwanyi 60,000 muri Ukraine.

N’ubwo ari wo wamamaye muri iki gihe, mu Burusiya hari indi mitwe myinshi y’abarwanyi bakora kinyamwuga.

TAGGED:AbarwanyiAbasirikarefeaturedIngaboInyundoMinesPutinUkraineWagner
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda Rwahawe Miliyoni $100 Zo ‘Gukomeza’ Kuzamura Urwego Rw’Abikorera
Next Article Mu Mujyi Wa Kigali N’Akarere Ka Kamonyi Bagiye Kubura Amazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?