Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacomora Utugabanyamuvuduko Bashobora Kugezwa Mu Butabera- Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Abacomora Utugabanyamuvuduko Bashobora Kugezwa Mu Butabera- Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 August 2024 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi iherutse kugaragaza abantu yafashe batwaye ibinyabiziga byakuwemo cyangwa byagabanyirijwe imbaraga z’utwuma turinganiza umuvuduko. Ni igikorwa ivuga ko ari kibi kuko gishyira mu kaga ubuzima bw’abagenzi.

Abafashwe ni abantu 17 basanzwe ari abashoferi n’abandi bakanika imodoka bakekwaho gufasha mu gukuramo utwo twuma cyangwa gutuma tudakora neza.

Gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bigenwa n’Iteka rya Perezida  no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015 riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo, igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60Km/h.

Uretse ubujyanama Polisi ikora kugira ngo ibuze abantu gukuramo turiya twuma, Umuvugizi wayo Assistant Commissioner of Police( ACP) Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa ko abo bigaragaye ko bacomokoye nkana turiya twuma, bashobora kugezwa mu butabera.

Ati: “Bashobora gufungwa kugeza ku mezi atandatu ariko baba  bashobora guhabwa andi mahirwe”.

Gufungwa ayo mezi bigenwa n’urukiko nk’uko Rutikanga abivuga.

Avuga ko mu gihe bigaragaye ko umuntu yacomoye utwo twuma ku bushake ashobora kugezwa mu nkiko  ku buryo zamuhamya icyo cyaha akaba yafungwa ayo mezi.

Uwo inkiko zakatiye amezi atandatu ntaba agishoboye kongera guhabwa akazi mu nzego za Leta kereka yarahawe ihanagurabusembwa naryo rigenwa n’urukiko.

Igazeti ya Leta Nomero yihariye yo kuwa 16/02/22 niyo igena iby’utugabanyamuvuduko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange iyo bafashwe, bakurikiranwaho gutinyuka bagatwara ikinyabiziga bazi neza ko gifite utwuma kudakora neza.

Kugeza ubu abantu 22 barimo abashoferi 17 nibo bamaze gufatirwa muri iki kibazo.

Imodoka 12 zo mu bigo bitandukanye nizo zafashwe zarakoreweho iryo yicamategeko nk’uko Polisi ibyemeza.

Abenshi mu bakora iryo yicamategeko babikora binyuze mu gushyiraho aka buto ( boutton, button) gatuma imodoka idakurikiza umuvuduko yagenewe, bigakorwa binyuze mu kugakanda ‘kakajya off’.

Iyo kari muri ubwo buryo bwa off imodoka irihuta kurusha umuvuduko yagenewe.

Hari abandi bahuza intsinga bigatuma umuvuduko wagenwe udakurikizwa.

Ikibazo kiba ku bashoferi bajya mu modoka bakayitwara batabanje kugenzura niba akagabanyamuvuduko gakorera ku kigero kahawe.

Ufashwe ahanirwa uburangare, rimwe na rimwe akaba yagirwa inama.

ACP Rutikanga avuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane uruhare rw’abantu batandukanye mu gukoramo cyangwa kugabanyiriza utugabanyamuvuduko imbaraga twahawe.

Ati: “Abo bantu bose hari kurebwa uko hamenyekana uruhare rwabo muri icyo gikorwa kigayitse bakoze. Ibi ntabwo birangiriye aha”.

Ubusanzwe imodoka zose zigira ibyuma bigena umuvuduko.

Buri gihugu nicyo kigena umuvuduko imodoka zikigendamo zitagomba kurenza.

Iyo imodoka zigeze mu gihugu, hari akandi kuma kongerwamo kagena umuvuduko ntarengwa.

Ako niko bamwe bakuramo bigatuma kadakorana n’umuvuduko wagenwe bityo imodoka ikiruka cyane.

Ako kuma kaba munsi y’icyuma gituma imodoka ijya mu cyerekezo runaka, icyo bita volant.

Abakora imodoka bagena umuvuduko myinshi idashobora kurenza n’umuvuduko uringaniye ishobora kugenderaho ntibe yiruka cyane ariko nanone ntibe igenda gahoro ku buryo yakerereza abantu.

U Rwanda rwagennye ko imodoka zarwo zitwara abagenzi zitagomba kurenza ibilometero 60 mu isaha.

TAGGED:featuredimodokaPolisiRutikangaUmuvuduko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabugogo: Ikamyo Ya Howo Yishe Umugore
Next Article No Muri Uganda Hageze Ubushita Bw’Inkende…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?