Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacungamari Bagize Uruhare Rugaragara Mu Izamuka Ry’Ubukungu- Obadiah Biraro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abacungamari Bagize Uruhare Rugaragara Mu Izamuka Ry’Ubukungu- Obadiah Biraro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2024 4:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanga mu ibaruramari Obadiah Biraro avuga ko abacungamari bo mu Rwanda ari abo gushimira ko bagize uruhare rugaragara mu gucunga neza umutungo w’u Rwanda ku buryo kugeza ubu ingengo y’imari y’u Rwanda igeze kuri miliyari 1000( tiriyari) y’amafaranga y’u Rwanda.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane kivuga ku nama iri hafi kubera mu Rwanda izahuza abahanga mu ibaruramari ngo bamwe bigire ku bandi.

Biraro avuga ko muri iriya nama abahanga bazava mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Abanyarwanda bazereka abo bashyitsi umuhati bashyizeho kugira ngo bageze u Rwanda ku rwego rw’imari rugezeho.

Iyo nama izaba hagati y’italiki 16 n’italiki 19, Mata, 2024.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu 800 bazaba bari i Kigali mu gihe hari abantu 300 bazitabira iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Obadiah Biraro avuga ko abazitabira iyi nama bazaganira ku ngingo zirebana n’uburyo imari y’ibihugu byo muri aka Karere yacungwa neza; bagahugurana uko icungamari ry’ubu rikorwa.

Yemeza ko mu Rwanda abacungamari bagiriye  igihugu akamaro, ariko  ko bakwiye guhugurwa kugira ngo bakore akazi kabo neza kurushaho.

Biraro avuga ko muri iriya nama bazereka abashyitsi uko u Rwanda rwakoze ngo rucunge neza umutungo warwo mu myaka yose ishize.

Imibare yerekana ko u Rwanda ari igihugu cya kane muri Afurika mu gucunga neza umutungo wacyo.

- Advertisement -

Ku byerekeye ibyo abacungamari bo mu Rwanda bazigira kuri bagenzi babo, Biraro avuga ko byo ari byinshi cyane cyane ko bo batangiye uyu mwuga kera.

Atanga urugero rw’uko nko muri Kenya hari Kaminuza yigisha ayo masomo gusa kandi ngo iki gihugu cyatangiye uyu mwuga mu myaka ya 1970.

Abanyarwanda bo batangiye gukora ibaruramari n’icungamari mu mwaka wa 2008 ariko ngo kuva icyo

Ati: “  Hari intambwe Abanyarwanda bateye bityo ko bashobora kuvuga abandi bakabumva. Icyakora haracyari byinshi byo gukora”.

Muri iriya nama kandi Abanyarwanda bazereka abazabasura ko ari ahantu ho gukorera ibintu bitandukanye byinjiriza igihugu.

Inama izaba mu mataliki yavuzwe haruguru ni inama buri myaka ibiri. Iheruka yabereye muri Uganda.

Igiye kubera mu Rwanda izaba ari iya kane, ikazabera muri Camp Kigali.

Inama ya mbere nk’iyi yabereye i Arusha muri Tanzania, iya kabiri ibera i Mombasa muri Kenya, iya gatatu ibera i Entebbe muri Uganda.

Hagati aho mu Rwanda hari ikigo gihugura abacungamari b’umwuga kiyoborwa na Obadiah Biraro wamaze igihe kirekire ari Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

TAGGED:AbacungamariBirarofeaturedInamaLeta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Netanyahu Yasabye Ingabo Ze Zirwanira Mu Kirere Kwitegura
Next Article CG (Rtd) Gasana Yakatiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?