Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hasohotse Bibiliya Y’Abafite Ubumuga Bwo Kutabona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Hasohotse Bibiliya Y’Abafite Ubumuga Bwo Kutabona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 September 2023 8:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga batangaje ko ubu mu Rwanda hasohowe Bibiliya yanditse mu nyandiko ya Braille igenewe abafite ubumuga bwo kutabona ‘bize’.

Byakozwe mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kujya bisomera Bibiliya ubwabo, ntawe uyibasomeye.

Abayanditse bavuga ko byabasabye imyaka 10 kugira ngo bayivane mu nyandiko nyarwanda ishyirwe mu yindi nyandiko yihariye.

Yanditswe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya wo mu Budage.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Dr Donatille Kanimba, uri mu bafite ubumuga bwo kutabona yavuze ko bishimiye kiriya gitabo.

Ati:“Ubu rero twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abantu akigisha akoresheje Bibiliya yacu.”

Jean Marie Mukeshimana, uyobora ikigo gifasha gusubiza mu busanzwe abafite ubumuga bwo kutabona cya Masaka, yasabye amadini n’amatorero kwigisha Abakirisitu bafite ubumuga bwo kutabona gusoma no kwandika kugira ngo nabo bazashobore kumenya ibikubiye muri Bibiliya.

Ati: “Ijambo ry’Imana riraduhumuriza, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uzadufasha wenda iki kibazo kizabe amateka.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur nawe yasabye abantu kwirinda gusesereza abafite ubumuga bwo kutabona.

- Advertisement -

Avuga ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite imishinga itandukanye irimo no  kwigisha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo bashire ihungabana bahuye naryo mu bihe bitandukanye.

Hari na gahunda yo gukorana n’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo nabo bazakorerwe Bibiliya yo mu buryo bw’amarenga.

Ni Bibiliya bita ‘Sign Language Bible.’

Ni umushinga Ruzibiza avuga ko watangijwe ariko ushobora kuzamara igihe kirekire kubera ko nawo usaba byinshi.

Bibiliya y’abatabona izasomwa ite?

Viateur Ruzibiza yabwiye Taarifa ko buri gitabo mu bitabo bigize Bibiliya Yera uko ari 66 cyanditswe muri Braille ariko kikaba kiri ukwacyo.

Ati: “ Birumvikana ko ibi bitabo utabiteranya ngo bikore igitabo kimwe kuko cyaba ari kinini cyane. Ntiwapfa kubona aho ukibika kandi no kugikoresha byagorana cyane.”

Pasiteri Ruzibiza ari kumwe na Dr. Donatille Kanimba

Abafite ubumuga bwo kutabona bazajya bahurira ku Ishyirahamwe ryabo riri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro baterane, basome Bibiliya bayunguraneho ibitekerezo.

Ni Bibiliya y’impano, itagurishwa.

Mu Bibiliya muri 2 Timoteyo 3:16 haragira hati: “ Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka.”

Bibiliya Yera iri mu bitabo byahinduwe mu ndimi nyinshi kurusha ibindi ku isi

Ibi bishobora kuba biri mu byatumye Umuryango nyarwanda wa Bibiliya ukorana n’uw’Ubudage kugira ngo bashyire iriya Bibiliya mu nyandiko ya Braille mu gihe cy’imyaka 10 ishize.

 

TAGGED:BibiliyafeaturedRuzibizaUbumuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imikorere Y’Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano Igiye Kuvugururwa
Next Article Huye: Abakekwaho Gucukura Icyobo Cyahezemo Abana Bitabye Urukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?