Umuhanga mu ibaruramari Obadiah Biraro avuga ko abacungamari bo mu Rwanda ari abo gushimira ko bagize uruhare rugaragara mu gucunga neza umutungo w’u Rwanda ku buryo kugeza ubu ingengo y’imari y’u Rwanda igeze kuri miliyari 1000( tiriyari) y’amafaranga y’u Rwanda.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane kivuga ku nama iri hafi kubera mu Rwanda izahuza abahanga mu ibaruramari ngo bamwe bigire ku bandi.
Biraro avuga ko muri iriya nama abahanga bazava mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Abanyarwanda bazereka abo bashyitsi umuhati bashyizeho kugira ngo bageze u Rwanda ku rwego rw’imari rugezeho.
Iyo nama izaba hagati y’italiki 16 n’italiki 19, Mata, 2024.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu 800 bazaba bari i Kigali mu gihe hari abantu 300 bazitabira iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Obadiah Biraro avuga ko abazitabira iyi nama bazaganira ku ngingo zirebana n’uburyo imari y’ibihugu byo muri aka Karere yacungwa neza; bagahugurana uko icungamari ry’ubu rikorwa.
Yemeza ko mu Rwanda abacungamari bagiriye igihugu akamaro, ariko ko bakwiye guhugurwa kugira ngo bakore akazi kabo neza kurushaho.
Biraro avuga ko muri iriya nama bazereka abashyitsi uko u Rwanda rwakoze ngo rucunge neza umutungo warwo mu myaka yose ishize.
Imibare yerekana ko u Rwanda ari igihugu cya kane muri Afurika mu gucunga neza umutungo wacyo.
Ku byerekeye ibyo abacungamari bo mu Rwanda bazigira kuri bagenzi babo, Biraro avuga ko byo ari byinshi cyane cyane ko bo batangiye uyu mwuga kera.
Atanga urugero rw’uko nko muri Kenya hari Kaminuza yigisha ayo masomo gusa kandi ngo iki gihugu cyatangiye uyu mwuga mu myaka ya 1970.
Abanyarwanda bo batangiye gukora ibaruramari n’icungamari mu mwaka wa 2008 ariko ngo kuva icyo
Ati: “ Hari intambwe Abanyarwanda bateye bityo ko bashobora kuvuga abandi bakabumva. Icyakora haracyari byinshi byo gukora”.
Muri iriya nama kandi Abanyarwanda bazereka abazabasura ko ari ahantu ho gukorera ibintu bitandukanye byinjiriza igihugu.
Inama izaba mu mataliki yavuzwe haruguru ni inama buri myaka ibiri. Iheruka yabereye muri Uganda.
Igiye kubera mu Rwanda izaba ari iya kane, ikazabera muri Camp Kigali.
Inama ya mbere nk’iyi yabereye i Arusha muri Tanzania, iya kabiri ibera i Mombasa muri Kenya, iya gatatu ibera i Entebbe muri Uganda.
Hagati aho mu Rwanda hari ikigo gihugura abacungamari b’umwuga kiyoborwa na Obadiah Biraro wamaze igihe kirekire ari Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.