Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abacuruzi Baciwe Miliyoni 19.5 Frw Bazira Kuzamura Ibiciro By’Amata
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abacuruzi Baciwe Miliyoni 19.5 Frw Bazira Kuzamura Ibiciro By’Amata

admin
Last updated: 02 November 2021 5:12 pm
admin
Share
SHARE

Abacuruzi icyenda bo mu Mujyi wa Kigali bakorana n’uruganda Inyange Industries mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19.5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bayazamuriye ibiciro.

Kuri uyu wa Kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), cyatangaje ko gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata.

Ni nyuma y’ugutakamba kw’abaturage bakomeje kugaragaza ko abacuruzi batanga amata ku giciro gihanitse ugereranyije n’icyo baranguraho.

Henshi mu mujyi wa Kigali usanga ikarito mbere yaguraga 5000 Frw ubu igura 8000 Frw, iyagurwaga 10,000 ikagura mu 15000 Frw.

Ni mu gihe ku wa 28 Ukwakira 2021, Ingange yatangaje ko nubwo umukamo wagabanyutse kubera ibihe, ibiciro bitigeze bizamuka.

Iti “Hashize iminsi amata atunganywa n’uruganda rw’Inyange yaragabanutse ku isoko kubera ikibazo cy’impeshyi yatumye umukamo ugabanuka muri rusange. Nubwo icyo kibazo cyabaye, uruganda rw’Inyange ntabwo rwigeze rwongera ibiciro by’amata.”

Icyo gihe rwemeje ko amata agurwa ku nzu ziyacuruza, litiro imwe igurwa 430 Frw, naho amata aba apfunyitse mu masashe ya mililitiro 500, ikarito ikagurwa 5000 Frw.

Ni mu gihe amata apfunyitse buri kamwe karimo litiro yo agurwa 10,000 Frw, hagendewe ku biciro byashyizweho n’uruganda.

Yakomeje iti “Ntibyemewe kurenza iki giciro.”

RICA nayo yashimangiye ko “Umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko.”

Abaturage batandukanye bakomeje kwijujutira irizamuka ry’ibiciro ridasanzwe, kugeza ubwo ibiciro byikubye kabiri.

Uwitwa Oscar yanditse kuri Twitter ati “Ku cyumweru amata naguze mu mujyi kuri Depot y’inyange CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7500 nyitwaye yonyine, bakayimpera 5000 ari uko nguze na Jus. Ubwo nishyuye amata ya 7500 kuko Jus ntayo nari nkeneye.”

Ni ikibazo RICA yavuze ko iza gukurikirana.

Ku cyumweru iyo amata naguze mu mujyi kuri Depot y'inyange CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7500 nyitwaye yonyine bakayimpera 5000 ari uko nguze na Jus. Ubwo nishyuye amata ya 7500 kuko Ju ntayo nari nkeneye

— Oscar 🇷🇼 (@oscar1716) November 2, 2021

Uziko ntarinzi ko ibiciro by'amata byazamutse bigeze aha🤔 litiro y'amata ive kuri 450Rwf ijye kuri 600 ubu biba byagenze gute ra?🤔 @RwandaTrade @oswaki @AissaCyiza @AlwaysInyange @MukamiraMilk

— Rubayiza (@rubayiza6) August 31, 2021

https://twitter.com/Rw_gain_plug/status/1440658549168754703

Mwiriwe @AlwaysInyange , ubuzima buzanzwe bugoye ariko ibiciro by'amata byo biraza kudusaza .

1L= 1500 rwf
0.5L= 800 rwf

😲😲 insupportable

— Lorenzo MUSANGAMFURA (@ogalorenzo) October 30, 2021

https://twitter.com/NonViolenceAct/status/1455222789842034694

Ese namwe 1L y'amata ni 500, gusa numiwe ubwo umuntu yazaga kugura Amata bati 1L ni 500 akabaza ati inyange nangahe bati ni 700 ati kuki muhenda? Ati aho kujyana 1L ya 500 mumpereze inyange😂😂😂😂. Inyanje ni 250ML
Harabantu babara basubira inyuma😂😂😂

— Lucky_bright_store (@Lucky_bright_st) October 30, 2021

 

 

TAGGED:AmatafeaturedInyangeRICA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Ikigo Yahoo! ’ Cyahagaritse Burundu Gukorera Mu Bushinwa
Next Article Inama IGP Munyuza Agira Urubyiruko Rw’Abakorerabushake
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?