Abacuruzi Baciwe Miliyoni 19.5 Frw Bazira Kuzamura Ibiciro By’Amata

Abacuruzi icyenda bo mu Mujyi wa Kigali bakorana n’uruganda Inyange Industries mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19.5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bayazamuriye ibiciro.

Kuri uyu wa Kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), cyatangaje ko gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata.

Ni nyuma y’ugutakamba kw’abaturage bakomeje kugaragaza ko abacuruzi batanga amata ku giciro gihanitse ugereranyije n’icyo baranguraho.

Henshi mu mujyi wa Kigali usanga ikarito mbere yaguraga 5000 Frw ubu igura 8000 Frw, iyagurwaga 10,000 ikagura mu 15000 Frw.

- Kwmamaza -

Ni mu gihe ku wa 28 Ukwakira 2021, Ingange yatangaje ko nubwo umukamo wagabanyutse kubera ibihe, ibiciro bitigeze bizamuka.

Iti “Hashize iminsi amata atunganywa n’uruganda rw’Inyange yaragabanutse ku isoko kubera ikibazo cy’impeshyi yatumye umukamo ugabanuka muri rusange. Nubwo icyo kibazo cyabaye, uruganda rw’Inyange ntabwo rwigeze rwongera ibiciro by’amata.”

Icyo gihe rwemeje ko amata agurwa ku nzu ziyacuruza, litiro imwe igurwa 430 Frw, naho amata aba apfunyitse mu masashe ya mililitiro 500, ikarito ikagurwa 5000 Frw.

Ni mu gihe amata apfunyitse buri kamwe karimo litiro yo agurwa 10,000 Frw, hagendewe ku biciro byashyizweho n’uruganda.

Yakomeje iti “Ntibyemewe kurenza iki giciro.”

RICA nayo yashimangiye ko “Umucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro ahanwa hakurikijwe amategeko.”

Abaturage batandukanye bakomeje kwijujutira irizamuka ry’ibiciro ridasanzwe, kugeza ubwo ibiciro byikubye kabiri.

Uwitwa Oscar yanditse kuri Twitter ati “Ku cyumweru amata naguze mu mujyi kuri Depot y’inyange CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7500 nyitwaye yonyine, bakayimpera 5000 ari uko nguze na Jus. Ubwo nishyuye amata ya 7500 kuko Jus ntayo nari nkeneye.”

Ni ikibazo RICA yavuze ko iza gukurikirana.

https://twitter.com/Rw_gain_plug/status/1440658549168754703

https://twitter.com/NonViolenceAct/status/1455222789842034694

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version