Abacuruzi Bo Muri Tanzania Batumye Suluhu Kuza Kubishyuriza Abo Mu Rwanda

Abacuruzi bo muri Tanzania bahaye Perezida wabo Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan urutonde rw’ibyo bifuza ko yaza kuganira na mugenzi we uyobora u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Bimwe muri byo kunoza imikoranire mu by’ubucuruzi kugira ngo abikorera hagati y’ibihugu byombi barusheho gukorana.

The Citizen ivuga ko abacuruzi bo muri Tanzania bifuza ko Suluhu yaza kwibutsa abo mu Rwanda ko hari umwenda wa miliyoni 2.5$ babereyemo bagenzi babo bo muri Tanzania.

Ku rutonde rw’ibyo bamusabye harimo kuganira na mugenzi we uyobora u Rwanda hamwe n’abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda uko ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi byagabanyirizwa imisoro, ibyo bita Non-Tariff Trade Barriers (NTBs).

The Citizen ivuga ko Samia Suluhu Hassan ari busabe Abanyarwanda koroshya urujya n’uruza hagati y’abantu n’ibintu biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Abanyatanzaniya kandi bifuza ko bafatanya n’Abanyarwanda kubaka gasutamo nini ihuriweho n’ibihugu byombi, ikubakwa i Dar es Salaam, kandi ngo ku meza y’ibiganiro hagati y’abayobora ibihugu byombi( Tanzania n’u Rwanda) ntabari bubure kuganira ku miterere y’amategeko agenga imisoro mu Karere ibihugu byombi biherereyemo.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Samia Suluhu Hassan witwa Jaffar Haniu avuga ko Abakuru b’ibihugu byombi bari businye amasezerano arambuye avuga uko umubano w’ibi bihugu warushaho kunoga.

Jaffar Haniu

Umuyobozi w’Ikigo cy’ubwikorezi cya Tanzania kitwa The Tanzania Freight Forwarders Association (Taffa) Bwana  Edward Urio yasabye Perezida Suluhu kuza kuganira na mugenzi we w’u Rwanda ku ngingo y’ uko abacuruzi b’Abanyarwanda bakoroherezwa kujya bavana ibicuruzwa byabo ku cyambu cya Dar es Saalam, ibi bigakorwa mu rwego rwo kunoza ubuhahirane.

Urio avuga ko u Rwanda rufite hagati ya 30% na 35% by’ibicuruzwa bivanwa muri Tanzania, rukaza inyuma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ya mbere.

Yifuza ko hakoroshywa imisoro ku bitumizwa muri kiriya gihugu kugira ngo bifashe abashoramari ba Tanzania kohereza ibicuruzwa mu Rwanda ari benshi kandi ku bwinshi.

Bwana Edward Urio yabwiye The Citizen ko abo mu Ishyirahamwe ayoboye bifuza ko Suluhu yaza gusaba abayobozi b’u Rwanda kwibutsa abacuruzi barwo ko hari umwenda ungana na miliyoni 2$ bagomba kwishyura Abanyatanzaniya babafashije kuzana ibicuruzwa mu Rwanda mu myaka mike ishize.

 Tanzania Irashaka Kubuza Isoko Kenya…

Mu buryo bw’amayeri, Abanyatanzaniya barashaka ko u Rwanda ruhitamo gukoresha icyambu cya Dar es Saalam gusa, bakazibukira icya Mombasa.

Ibi byamezwa n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo muri Tanzania witwa Francis Nanai.

Yagize ati: “Ubu ni uburyo bwiza tubonye bwo kwereka Abanyarwanda ko gukura ibintu ku cyambu cyacu cya Dar es Salaam ari byo byabungura kuruta kujya kubizana i Mombasa muri Kenya.”

Francis Nanai

Ikindi abacuruzi bo muri Tanzania bashaka ni uko i Dar es Salaam hakubakwa gasutamo Abanyarwanda bazajya bajya gukura ho ibicuruzwa bitabaye ngombwa ko bajya mu Bushinwa, mu Buyapani cyangwa mu Buhinde.

Perezida w’Urugaga rw’ubucuruzi, inganda n’ubuhinzi( TCCIA) Bwana Paul Koyi avuga ko abo ayoboye bifuza ko Abakuru b’ibihugu byombi baza kuganira ku mikoranire inoze hagati y’abikorera ku giti cyabo kugira ngo ziriya nzego zirusheho kunganirana kandi bigirwemo uruhare n’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba muri rusange.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubucuruzi (United Nations International Trade Statistics Database), yerekana ko mu mwaka wa 2019( mbere ya COVID-19)  Tanzania yohereje mu Rwanda ibicuruzwa na serivisi bifite agaciro ka miliyoni 247 $ mu gihe u Rwanda rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 5.04 $.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version