Abafana Ba APR Bakoze Impanuka

Mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyagasambu habereye impanuka yakomerekeyemo abafana ba APR FC bari berekeje muri Tanzania.

Mu ijoro ryakeye nibwo yabaye ariko ntiyari ikomeye cyane kuko ku bw’amahirwe abantu bakomeretse gusa.

Abo bafana bari bagiye muri Tanzania aho ikipe yabo yitegura kuzakina na AZAM FC, umukino ukazaba mu mpera z’Icyumweru kizarangira taliki 18, Nyakanga, 2024.

Mu rwego rwo kugira ngo bagere yo kare, hari bamwe muri bo bahisemo kugenda hakiri kare.

Ubwo bari bageze i Nyagasambu nibwo baje kugongwa n’ikamyo yabakubitiye mu rubavu, yangiza imodoka.

Imodoka y’ikigo Matunda Express yari itwaye abo bafana ibajyanye ku mupaka wa Rusumo ngo bafate indi ibakomezanya muri Tanzania niyo yaje gusagarirwa n’iyo kamyo.

Amakuru avuga ko bamwe muri abo bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, imodoka bari barimo irahindurwa, hazanwa indi.

Umukino wa APR FC na AZAM FC uzabera  i Dar es Salaam taliki ya 18 Kanama 2024 saa kumi n’imwe (17h00).

Kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Kanama, 2024 nibwo APR FC izerekeza aho uwo mukino uzabera.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version