Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafana Bemerewe Kwitabira Imikino Ya BAL 2021 Muri Kigali Arena
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abafana Bemerewe Kwitabira Imikino Ya BAL 2021 Muri Kigali Arena

admin
Last updated: 13 May 2021 11:37 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma y’igihe abafana batinjira muri stade ngo barebe imikino imbonankubone kubera icyorezo cya COVID-19, irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, ryatanze aya mahirwe ku mikino izabera muri Kigali Arena ku wa 16-30 Gicurasi.

Ni ryo rushanwa rya mbere rigiye kuba ryitabiriwe n’abafana, guhera muri Werurwe umwaka ushize ubwo imikino yasubikwaga, ikagenda ikomorerwa gahoro gahoro ariko hagashyirwaho ingamba zihariye zigomba kubahirizwa.

Iri rushanwa rizafungurwa ku Cyumweru Patriots BBC yakira Rivers Hoopers yo muri Nigeria, guhera saa kumi z’umugoroba.

Muri uyu mukino bigaragara neza ko abafana bazabasha kuwureba imbonankubone, ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa neza no guhana intera.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amatike arimo gucuruzwa hifashishijwe application ya telefoni, TiCQet, bigaragara ko iya make igura 5000 Frw mu gihe iyisumbuyeho ari 7500 Frw bitewe n’umwanya wahisemo. Hari n’izigura 10.000 Frw.

Mbere yo kugura itike, umuntu agaragarizwa ko mubyo asabwa ngo azitabire umukino harimo kuba yitwaje indangamuntu n’icyemezo kigaragaza ko yapimwe COVID-19 mu masaha atarenze 48, bikagaragara ko ari muzima. Igipimo gitanga ibisubizo byihuse kiremewe.

Muri icyo gihe nta biribwa cyangwa ibinyobwa bizaba byemewe muri Kigali Arena, ndetse abantu bazaba bafite ibimenyetso nk’ibya COVID-19 bashishikarizwa kuzaguma mu rugo.

Abantu basabwa kuzaba bambaye udupfukamunwa neza, kandi hagati y’umuntu n’undi hakazajya hasigaramo metero ebyiri.

 

- Advertisement -
TAGGED:BAL 2021featuredKigali ArenaTicQet
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe Wa Côte d’Ivoire Arembeye Mu Bufaransa
Next Article WhatsApp Igiye Kugabanyirizwa Ubushobozi Muri Telefoni Zimwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?