Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Raporo Y’u Rwanda Izaba Yuzuzanya N’Iy’u Bufaransa – Min. Biruta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27

Raporo Y’u Rwanda Izaba Yuzuzanya N’Iy’u Bufaransa – Min. Biruta

Last updated: 10 April 2021 10:48 am
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yatangaje ko raporo u Rwanda rwitegura kumurika igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, izaba yuzuzanya n’iyakozwe n’itsinda riyobowe na Vincent Duclert, aho kuvuguruzanya.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo Duclert yari amaze gushyikiriza Perezida Kagame raporo we n’itsinda ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, bakoze kuva mu myaka ibiri ishize.

Ni raporo yakozwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku nyandiko z’abategetsi b’icyo gihugu muri iyo myaka. Hasesenguwe izisaga 8000.

Igaragaza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko bukarenga bugashyigikira “buhumyi” leta ya Habyarimana.

Igaragaza kandi ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye, nubwo itemeje ko bwagize uruhare muri Jenoside kuko hatabonetse ibimenyetso.

Minisitiri Biruta yagize ati “Raporo y’u Rwanda nayo iri hafi, isigaje iminsi mikeya kugira ngo ishyirwe ahagaragara, ntabwo irarangira birumvikana, ariko icyo tuzi uyu munsi ni uko ni raporo zuzuzanya.”

“Ntabwo ari raporo zivuguruzanya kuko zombi zishingiye ku byabaye, ushobora gusanga hari utuntu tumwe dutandukanye dushingiye ku byo wenda babonye twe tutabonye cyangwa se twabonye bo batabonye, ariko ni raporo zuzuzanya ntabwo ari raporo zivuguruzanya.”

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yashimye iyo raporo yakozwe na Duclert na bagenzi be 12 mu myaka ibiri ishize.

Yagize ati “Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Binerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi.

Ati “Ibyo tumaze kubona hashingiwe ku mirimo yakozwe n’abantu bashyizweho bijyanye n’ibyakorwaga mu Bufaransa, ibyavuyemo bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe. Icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka ashingiye ku kuri.”

Perezida Macron aheruka kwemeza ko ububiko bw’inyandiko bwa Perezida François Mitterrand zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 bufungurirwa abantu bose, mu kurushaho gushyira umucyo ku ruhare rw’icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda muri iyo myaka.

Icyemezo cyatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l’Élysée, kivuga ko inyandiko zizashyirwa ahabona zirimo n’iza Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

Ni kimwe n’inyandiko zose ziheruka kugarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke ziyobowe na Vincent Duclert.

TAGGED:Dr Vincent BirutafeaturedProf Vincent Duclert
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Za Boeing 737 Max Zatahuweho Ibindi Bibazo
Next Article Abasirikare 11 Ba Nigeria Babonetse Barapfuye Nyuma y’Iminsi Barabuze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?