Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abafata Ku Ikamyo Ngo Ibigize Imbere Bacibwa Amande Ya Frw 10,000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abafata Ku Ikamyo Ngo Ibigize Imbere Bacibwa Amande Ya Frw 10,000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2022 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatwara amagare bakora ingendo ndende cyane cyane ahantu hazamuka bajya agaragara bafashe ku ikamyo kugira ngo ibatize umurindi bashobore kwihuta. Kubera ko biteza impanuka, Polisi ivuga ko igiye kijya ibafata bakabihanirwa.

Ahantu hakunze kugaragara abatwara amagare bafata ku makamyo akorera, ava cyangwa ajya mu  Mujyi wa Kigali ni ku muhanda wa Nyabugogo – Giti cy’inyoni uzamuka umuhanda Shyorongi – Kanyinya ugakomeza mu Karere ka Rulindo.

Ahandi ni mu muhanda Karuruma-Kajevuba, umuhanda uva ku Murindi ukomeza ku Nyange-Kabuga, Nyagasambu, Kanogo , umuhanda wa Rwandex-Sonatubes n’Umuhanda Bugesera Gahanga-Nyanza ya Kicukiro.

Bimwe mu bikunze gutera impanuka aba bantu ni nk’igihe utwaye ikamyo afunze feri bitunguranye, icyo gihe utwaye igare agakubita umutwe ku cyuma aba afasheho.

Hari n’ubwo amapine y’ikamyo atambuka intumbi y’imbwa cyangwa injangwe yagonzwe, hanyuma ipine ry’igare ryaca hejuru yay a ntumbi, rikanyerera, uritwaye akagongwa n’amapine y’inyuma y’iyo kamyo aha yafasheho ngo imucume agere imbere.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko  ibikorwa byo gufata abatwara amagare bafata ku makamyo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga byatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga,2022.

Ubu ngo hamaze gufatwa abantu  486 mu gihugu hose bose bacibwa amande.

CP Kabera ati:  “Iyi myitwarire ntiyemewe, kandi yangiza ubuzima bw’abatwara amagare. Polisi  imaze igihe ifata abafata amakamyo akabafasha kuzamuka mu mihanda ihanamye cyane.  Ugasanga hari igihe bamwe muri bo bahasiga ubuzima nk’igihe umushoferi afashe feri  mu buryo butunguranye bagakubita umutwe ku modoka cyangwa bakagongwa n’izindi modoka igihe bagerageje kurekura amakamyo bafasheho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abatwara igare kwirinda ibyatuma batakaza ubuzima birimo no gufata ku makamyo ngo abigeze imbere

Ku rundi ruhande, Polisi ivuga ko mbere yo guca abantu amande, ibanza kubaganiriza ikababwira ko ibyo bakora bishyira ubuzima bwabo mu kaga bityo ko bagombye kubyirinda.

Polisi itangaza ko abantu bafata ku makamyo bamaze gufatirwa hirya no hino mu Rwanda ari benshi.

Mu Ntara y’Amajyepfo hafashwe abantu 125, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa abantu 117, mu Ntara y’i Burasirazuba hafashwe abantu 109, mu Ntara y’i Burengerazuba hafashwe 71, naho mu Mujyi wa Kigali hafatwa 61.

Ufashwe acibwa amande ya Frw 10,000 agashyirwa kuri Konti y’Umurenge byabereyemo.

TAGGED:IgareImpanukaKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intiti Ikomeye Mu Mateka Y’u Rwanda Padiri Bernardin Muzungu YATABARUTSE
Next Article Abakozi B’Ibigo Bibiri Bya Leta RIB Yabataye Muri Yombi ‘Bakekwaho’ Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?