Umwe mu bafite ubumuga w’impuguke witwa Jacques Mugisha aherutse kubwira itsinda ry’abanyamakuru ko bumwe mu buryo bwiza bwo gukorera inkuru abafite ubumuga, ari ukubaha umwanya bakerekana uko ibintu byifashe, ibyo bashoboye n’ibyo bumva bafashwa.
Yabivugiye mu Karere ka Musanze aho itsinda ryabo ryahuriye ngo rihugurwe ku mikorere iboneye y’inkuru zo kuvugira cyangwa kuvuganira abafite ubumuga.
Abafite ubumuga haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi baba bagize ikiciro kihariye cy’abaturage.
Muri rusange, habaho ubumuga buvukanwa n’ubwo umuntu agira yaravutse.
Bitewe n’ubwoko bwabwo, ababufite bahura n’imbogamizi zinyuranye zishobora gukomera cyangwa zikoroha bitewe n’abo babana cyangwa ubufasha babonye kugira ngo babeho muri iyo mimerere.
Mugisha yabwiye abanyamakuru ko bikwiye ko umuntu ufite ubumuga agira uruhare rutaziguye mu bimukorerwa kandi ibyo bikaba ukuri no mu bireba itangazamakuru.
Ati: “Kugira ubumuga ntibivuze ko umuntu atagira icyo akora bitewe n’ubumuga afite kuko hari benshi bakora kandi bakabaho badasabirije.”
Yavuze ko hari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye yo kwita ku bafite ubumuga kandi ko rushimirwa ko akurikizwa n’ubwo hakiri ibyo gukora no kunoza.
Kubera iyo mpamvu, ibigo byose byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera ku giti cyabo bigomba kumenya ibyo abakozi babyo cyangwa ababigana bafite ubumuga bakenera.
Yatangaje ko hari ibiganiro biri hagati y’imiryango y’abafite ubumuga na Rwandair ngo indege zayo zizagurwa mu gihe kiri imbere zizabe zifite ibyo bakenera.
Ubusanzwe kwinjira mu ndege bisaba kuzamuka amadarajya( escaliers, up stairs) ibintu bigora abafite ubumuga benshi.
Jacques Mugisha ukora mu Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona, Rwanda Union of the Blind ( RUB) avuga ko hari ingero z’abafite ubumuga bateye imbere kandi banoza ibyo bashinzwe.
Aimable Bukebuke uyobora Ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru bakora inkuru zireba abafite ubumuga( ROJAPED, Rwanda Organization of Journalists Advocating for People with Disability) avuga ko guhugura bagenzi be mu buryo izi nkuru zikorwa ari ngombwa kuko abafite ubumuga bakenera ubuvugizi no kumenyekanisha ibyo bakora.
Yasabye abanyamakuru kuzirikana inama bagiriwe n’uwabahuguye kugira ngo zizabunganire mu kazi kabo.
Ati: “ Ibyo abafite ubumuga bifuza ko bishyirwa mu mikorere yacu y’inkuru dukwiye kubyumva, tukareba uko byakoreshwa kugira ngo bibagirire akamaro binyuze mu ruhare babigizemo”.
Nyman Jonas uyobora Ikigo cy’Abanya Sweden giteza imbere ubunyamwuga mu itangazamakuru kitwa FOJO yavuze ko gutera inkunga amahugurwa nk’aya ari ingenzi mu kubaka itangazamakuru rigirira akamaro ibyiciro byose by’Abanyarwanda.
Ati: “Tuzakomeza gukorana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda mu kubaka ubunyamwuga bugirira bose akamaro. Dushima uko abakora uyu mwuga babigenza gusa imikoranire ni ngombwa ngo ibintu bikomeze kunoga”.
Mu bufatanye bwa FOJO n’izindi nzego z’itangazamakuru mu Rwanda, hashize igihe hatangijwe uburyo buhuriweho bwo gutegura no gukoresha integanyanyigisho ishingiye ku itangazamakuru ryegera abaturage, ubumenyi bugashyirwa mu bikorwa.
Ubwo bufatanye bwaragutse bugera no mu zindi Kaminuza zo mu Karere nk’uko bigaragara ku rubuga rwa kiriya kigo cyo muri Sweden.
Ikigo Fojo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015, gitangira gikorana n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha itangazamakuru.