Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo hari Koperative y’abafite ubumuga ivuga ko muri iki gihe ubucuruzi bakoreraga i Goma busigaye bucumbagira.
Umuyobozi wa Koperative COTTRARU witwa Védaste Niyonzima avuga ko muri iki gihe akazi ‘kabaye gake’.
Avuga ko aho M23 ifatiye Goma, hari ibicuruzwa bajyanaga yo byahagaze birimo n’ibyakorerwaga mu nganda zo mu Rwanda.
Ati: “Aho M23 ifatiye hakurya hano i Goma, hari bimwe banze ko byongera kwambuka biri ku magare yacu. Hari ibicuruzwa byinshi bemera ko bijyayo mu modoka, ibindi bike bakaba ari byo baturekera. Ariko ahanini ibyo batwatse ni byo twabonagamo akazi kenshi”.
Iyo migirire yatumye akazi kabo kaba gake nk’uko uriya muyobozi abyemeza.
Ibyo abo bafite ubumuga bavuga ko batakemerewe kujyana i Goma birimo sima, imitobe, umuceri, amavuta, inzoga n’ibindi.
Imodoka nizo zijyana yo ibyo bicuruzwa.
Abajijwe impamvu bababwiye zituma batemererwa kujyana yo ibyo bicuruzwa, Védaste Niyonzima yabwiye Taarifa Rwanda ko hari abagabo babiri bashinzwe imisoro muri M23 bababwiye ko ‘byagorana kugena’ uko ibicuruzwa bije kuri ayo magare bisoreshwa.
Ati: “ Uwitwa Subuci n’undi witwa Aba bakora mu rwego rw’imisoro muri M23 i Goma batubwiye ko byagorana kumenya uko usoresha ibintu bike bije ku igare. Bahitamo gusoresha imodoka zipakiye byinshi kuko zo zisora atubutse”.
Avuga ko umufuka wa sima, uw’umuceri, ikaziye imwe ya byeri buri cyose gisora $3.5.
Niyonzima avuga ko M23 ibakundiye nabo bajya basora ariko ntibahezwe muri buriya bucuruzi kuko bwabafashaga kubona amaramuko.
Akeka ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye bafatirwa izo ngamba, ari uko ‘hari abantu batsindiye’ amasoko yo kugemura yo ibicuruzwa runaka, akemeza ko biri mu bituma uriya mutwe wa gisirikare na politiki utemera ko buri wese ahageza ibicuruzwa.
Taarifa Rwanda yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki witwa Dr. Balinda Oscar ngo agire icyo atubwira kuri iyo ngingo ariko ntiyitaba Telefoni ye igendanwa.
Igihe cyose yagira icyo abidutangarizaho byamenyeshwa abasomyi.
Hari icyo bashimira M23
Ku rundi ruhande, ashima ko muri iki gihe bajyayo bisanga.
Ati: “ Mbere y’uko M23 ifata kiriya gice, twajyaga yo ariko hari aho tutarengaga. Urumva…[bitewe] n’amateka ya Koperative yacu, irimo abarezeriviste bityo hari ubwo wageraga muri Congo bakavuga ngo uyu muntu ni umusirikare kandi wenda utarigeze uba we. Bamwe barafungwaga”.
Abarezeriviste yashakaga kuvuga ni abahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba mu Cyongereza cyigoragojwe mu Kinyarwanda bita abarizavu( reserves).
Hagati aho undi munyamuryango w’iriya Koperative witwa Nyirandabateze Verediyana ufite ubumuga bwo kutabona asaba abandi bafite ubumuga kutumva ko ari intabwa, ahubwo amahirwe Leta yabashyiriyeho ngo biteze imbere bakayamenya kandi bakayabyaza umusaruro.
Ati: “ Leta idusaba kuva mu gikari, ikadushishikariza kujya mu myuga nk’abandi Banyarwanda. Abafite ubumuga bakwiye kwibumbira mu makoperative kandi iyo abantu bashyize hamwe nta kibananira”.
Avuga ko n’ubwo muri iki gihe bafite ikibazo cyo kubura imirimo, atekereza ahandi hava imikorere.
Obed Nizeyimana nawe afite ubumuga bw’ingingo.
Imikorere muri iriya Koperative yamufashije gutunga umuryango we no kuba yiyubashye aho atuye.
Abanyamuryango bayo batwara imizigo ku magare manini k’uburyo bashobora gupakira ibilo birenga 500.
Igare rigura amafaranga make rigura Miliyoni Frw 1 mu gihe hari irigeza kuri Miliyoni Frw 2.5.
Koperative COTRRARU igizwe n’abanyamuryango bafite ubumuga 94 bakorera mu nyubako ifite agaciro ka Miliyoni Frw 110.
Umugabane w’umunyamuryango ugeze kuri Miliyoni hafi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Kubera ko bafite ubumuga, bakorana n’abatabufite kugira ngo babasunikire amagare, amafaranga avuyemo bakayagabana, buri ruhande rukishimira umusaruro wabivuyemo.
M23 yatangiye kugenzura Goma mu mpera za Mutarama, 2025 nyuma yo kuhirukana ingabo za FARDC zafatanyaga na FDLR, abacanshuro n’ingabo za SADC.
Kuva icyo gihe, aka gace kagenzurwa n’aba barwanyi binyuze mu nzego za politiki na gisirikare.
Muri rusange karatekanye.