Abagaba B’Ingabo Za Uganda Na DRC Nabo Baganiriye

Gen Muhoozi

Nyuma y’ibiganiro biherutse guhuza Perezida Felix Tshisekedi na  mugenzi we uyobora Uganda Yoweri Museveni, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi nabo baganiriye.

Gen Muhoozi Kainerugaba ugaba ingabo za Uganda na mugenzi we Gen Christian Tshiwewe Songesha uyobora ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baganiriye uko izi ngabo zakorana ‘byisumbuyeho’.

Aba bagaba b’ingabo bahuriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda kiri i Mbuya, hakaba n’icyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda rusigaye rwitwa Defense Intelligence and Security (DIS).

Kera rwahoze rwitwa CMI, Chieftaincy of Military Intelligence.

- Kwmamaza -

Kainerugaba yaganiriye na Tshiwewe uko ingabo z’ibihugu byombi zakwagura imikoranire ndetse bikaba bivugwa ko mu gihe kiri imbere hari imyitozo ya gisirikare izahunga ingabo z’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, General Kainerugaba yavuze ko ingabo ze zakoze akazi gakomeye mu ntambara zirwana n’abarwanyi ba ADF bamaze imyaka myinshi barazengereje Uganda ariko ubu bakaba baraciye ingando muri DRC.

Ati: “Ibyagezweho muri ‘Operation Shujaa’ bigaragaza imbaraga zo guhuza kwacu mu gushakira Akarere amahoro n’umutekano”.

Lieutenant  General Muhanga Kayanja wayoboye Operation Shujaa bwa mbere

Muhoozi kandi yavuze ko guhura kwe na Tshiwewe nyuma y’uko Se, Museveni ahuye na Perezida Felix Tshisekedi, bisobanuye iby’ingenzi mu gushakira akarere amahoro.

Gen Tshiwewe wa FARDC nawe yavuze ko ubushake n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi byagaragariye muri Operation Shujaa.

Gen Christian Tshiwewe Songesha

Perezida Museveni aherutse kwakira Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu biganiro byari bigamije kunoza umubano.

Major General James Birungi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo za Uganda.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version