Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagabo Bo Muri Ngoma Bata Ingo Kubera Inkoni Z’Abagore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Abagabo Bo Muri Ngoma Bata Ingo Kubera Inkoni Z’Abagore

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2024 8:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Byemezwa na bamwe mu bagabo bo mu Kagari ka Akabungo, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Babwiye itangazamakuru ko inkoni bakubitwa n’abagore babo ari zo zituma bahungisha ubuzima bwabo “bakuhaka”.

Umwe muri bo utuye mu Mudugudu wa Nyamirambo yahaye ubuhamya RADIO/TV1 avuga ko  yahukanye nyuma y’uko umugore we ashatse kumuvutsa ubuzima.

Ati: “Mu Kwezi gushize[Mutarama], yafashe ibiryo abana bambikiye ashyiramo ifumbire mvaruganda. Nimba yarashakaga ko mbyibuha simbizi. Umwana yaraje ati ‘Papa ugiye gupfa ibiryo Mama yashyizemo ifumbire.’ Njye narahukanye nabi, …uko ngana gutya ku myaka 55 nkaba ndara iwacu.”

Yunzemo ko hari ubwo umugore we yamusanze yicaye ari kureba umupira n’abandi araza amukubita inshyi eshatu, azimukubitira mu bantu abantu barumirwa.

Ati: “ N’ubu ugutwi ntabwo kumva.”

Undi muturage asobanura ko Se yari agiye kuribwa n’inyamaswa mu ijoro ubwo yari agiye gushaka aho arara ahunga inkoni za Nyina.

Abatuye muri aka gace bavuga ko abagabo benshi bahukana n’ubwo batazi aho berekeza.

Umwe ati “Abagabo barahukana…Hari uwo umugore yafashe amazi ayamumena hejuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera aho ibi bivugwa witwa Ndayambaje Emmanuel yavuze ko yagiriye inama imiryango kubana mu mahoro, birinda ubusinzi.

Ati: “Iyo kwahukana kwabayeho, haba hari ikibazo cy’amakimbirane mu muryango. Inama ni ukubana neza n’uwo bashakanye no kwita ku mibereho myiza y’umuryango, bakirinda ubusinzi n’izindi ngeso zibandarika ahubwo bagakorera imiryango birinda n’amakimbirane mu ngo zabo.”

Mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana ikibazo cy’abagabo bahohoterwa n’abagore baba barumvise nabi ihame ry’uburinganire.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwigeze gutangaza ko guhera muri Nyakanga, 2019 kugeza muri Kanama, 2020, hari abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo.

Icyo gihe abagore batanze ibi birego  bo bari  12,137 bangana na 92% by’abatanze ibirego bose.

Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye n’aho abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari  2,190 bangana na 92% by’abatanze ikirego nk’iki bose.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera ubwicanyi hagati y’abashakanye.

TAGGED:AbagaboAbaturagefeaturedIhohoterwaNgoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igiciro Cy’Ibikomoka Kuri Petelori Cyagabanutseho Make
Next Article U Rwanda Rurashaka Kongera Umubano Rusanganywe Na Qatar
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?