Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagabye Igitero Mu Burusiya Bafashwe Bagana Muri Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abagabye Igitero Mu Burusiya Bafashwe Bagana Muri Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2024 2:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego z’iperereza n’iza gisirikare mu Burusiya zakoranye zifata abantu bakekwaho kugaba igitero mu kabyirino kari mu nkengero z’umurwa mukuru, Moscow mu ijoro ryakeye. Imibare y’abo cyahitanye yamaze kurenga abantu 115 kandi abandi baracyavurwa.

Amakuru aravuga ko abafashwe bafatiwe mu ishyamba rituranye na Ukraine bashaka kujyayo.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya bivuga ko nyuma y’iki gitero umuyobozi w’Urwego rw’iperereza ry’Uburusiya rwitwa mu Cyongereza Federal Security Service yahise ahamagara Perezida Putun amuha iyo raporo.

Ikito TAAS gishinzwe itangazamakuru mu Burusiya kivuga ko abantu bane bafashwe bari kugerageza kujya muri Ukraine bavuye mu Burusiya, bafatwa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 23, Werurwe, 2024.

Nyuma gato y’iki gitero, abarwanyi ba Islamic State batangaje ko ari bo bagabye iki gitero ariko nta rundi rwego rurabyemeza.

Ku rundi ruhande, Abanyamerika bavuze ko hari amakuru bari bamaze iminsi bakusanya yerekanaga ko hari igitero cyategurwaga mu Burusiya ndetse ngo bayasangije iki gihugu.

Babitangarije Associated Press.

Uwabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, yirinze kugira byinshi abitangazaho kuko ari amakuru y’iperereza kandi nta mazina ye yatangajwe.

Ku rundi ruhande amakuru aravuga ko abafashwe bose bakomoka muri Tajikistan.

TAGGED:AkabyiniroAmerikafeaturedIngaboUburusiyaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyambo I Nyanza Zatangiye Kwiyereka Abashyitsi
Next Article Imodoka Tesla Zageze Ku Isoko Ry’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?