Nyuma y’igihe kirekire urubanza rw’abaganga bavugwaho kwica batabigambiriye umugore wari waje kubyarira mu Bitaro byitwa Baho International Hospital bazitaba urukiko mu Ukwakira, 2022.
Abo baganga bakekwaho kiriya cyahe ni Dr. Alfred Mugemanshuro usanzwe utera ikinya na Dr. Gaspard Ntahonkiriye usanzwe uvura indwara z’abagore.
Umugore waguye ku iseta ubwo bamubyazaga ni nyakwigendera Chantal Ngwinondebe.
Yapfuye rwagati mu mwaka wa 2021 ubwo yari yagiye ngo bamubage bamukuremo icyuma cyari cyarashyizwe muri nyababyeyi ye ariko aza kugwa ku iseta.
Urubanza aba baganga baregwamo rwasubitswe inshuro esheshatu mu mwaka wa 2021.
Ku nshuro ya mbere rwagombaga kuburanishwa mu Ugushyingo, 2021 ariko rukomeza kwimurwa.
The New Times yanditse ko impamvu zo kurwimura inshuro nyinshi zari iz’uko abashinjacyaha n’abunganizi mu by’amategeko bari bagitegereje raporo ya Minisiteri y’ubuzima kuri iki kibazo.
Minisiteri y’ubuzima yatangije iperereza kuri iki kibazo nyuma y’uko urupfu rw’uriya mugore rutangajwe.
Ryari iperereza ryo kubanza bakamenya neza imikorere idahwitse yavugwaga muri biriya bitaro.
Kuba raporo ya Minisiteri y’ubuzima ibonetse, bivuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu migendekere ya ruriya rubanza kubera ko ivuga ibyo Minisiteri y’ubuzima yabonye mu mikorere ya biriya bitaro.
Ikindi cyamenyekanye mu itangazamakuru ni uko Minsiteri y’ubuzima yarangije kugeza iriya Raporo ku rukiko rwaregewe.
Kuva ibitaro bya Baho byongera gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuzima witwa Dr Corneille Ntihabose avuga ko imiyoborere yabyo yavuguruwe mu buryo bugaragara.
Ibitaro bya Baho International Hospital bikorera i Nyarutarama mu nzu n’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyari Frw 10.