Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduro

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 October 2025 3:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Fiona Mbabazi ushinzwe itangazamakuru muri Rwandair avuga uko iyo mikoranire izaba imeze.
SHARE

Mu gihe kiri imbere, abagenda muri Rwandair bazajya bakora urugendo bareba filimi ziri mu Kinyarwanda, bikazakora k’ubufatanye bw’iki kigo n’ikindi gitunganya filimi kitwa ZACU TV.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’ibi bigo bwahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 03, Ukwakira, 2025 bwagarutse kuri iyi mikoranire bise ko ‘yihariye’.

Fiona Mbabazi ushinzwe itumanaho muri Rwandair yatangaje ko kuba filime nyarwanda zigiye kuboneka mu ndege za Rwandair ku nshuro ya mbere bizagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.

Mu kiganiro gito yahaye Taarifa Rwanda,  yavuze ko bizeye ko abagenzi bazarushaho kumenya ibyo mu Rwanda no kugira amatsiko yo kurushaho kurusura no kurumenya.

Ati: “Yego gushyiramo filimi z’Ikinyarwanda bizarushako gutera amatsiko abantu benshi baze gusura u Rwanda.”

Mbabazi yabwiye Taarifa Rwanda ko bizeye ko ziriya filimi zizakururira benshi gusura u Rwanda.

Ubusanzwe mu ndege haba harimo uburyo bwo kureba filimi cyane cyane iz’Abanyamerika zakorewe muri Hollywood, uru rukaba uruganda rw’Abanyamerika rukora filimi ku rwego rw’isi.

Rukorera mu Murwa mukuru wa California witwa Los Angeles.

Abagenda muri Rwandair baba bafite uburyo bwo guhitamo ubwoko bwa filimi bareba, bakagira amahitamo yo kureba filimi z’ibikorwa bita ‘action movies’, izo gusetsa abantu n’iz’imibereho isanzwe bita classics.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu z’ikigo ZACU Entertainment gitunganya filimi z’Ikinyarwanda witwa Cédric Pierre-Louis yatangaje ko mu myaka itatu ishize, ikigo akorera cyagize uruhare rugaragara mu gutuma abantu bidagadura.

Ubu kimaze imyaka itatu gikora.

Ati: “Muri iyi myaka itatu, dufite imibare igaragaza iterambere rya shene yacu, gusa icyo nashimangira ni uko kuva twayishinga, yabaye shene ya mbere mu zirebwa cyane mu Rwanda.”

Cédric Pierre-Louis

Abihurirazo kandi n’Umuyobozi mukuru w’ikigo ZACU Entertainment witwa Misago Wilson.

Misago yatangaje ko kuba filimi z’Abanyarwanda zisanzwe ziri mu Kinyarwanda kandi zikazareberwa mu ndege za Rwandair, ari intambwe itewe mu guteza imbere uruganda nyarwanda rw’imyidagaduro.

Wilson Misago.

Ati:“ Filimi na seri( filimi z’uruhererekane) zitunganyirizwa iwacu ziri kubaka izina muri Afurika kandi mu mwaka wa 2026 hari ibindi bizakorwa.”

Ubu izi filimi zirakunzwe no mu Burundi, igihugu gituwe n’abaturage bumva Ikinyarwanda byoroshye kurusha abandi ku isi.

Hagati aho, hari urundi ruhererekane rwa filimi rwiswe Red Flag rwakoze k’ubufatanye na Yves Mizero nawe ukora filimi ziri mu zikunzwe harimo na Hurts Harder ubu igezweho.

Binyuze mu mikoranire hagati y’ikigo ZACU TV n’ikindi cy’Abanyamerika kitwa NBC Universal hari gutegurwa porogaramu izafasha abantu kwishimira filimi nyarwanda zo mu ndimi z’amahanga ariko zisobanuye, iyo gahunda bise AGASONABUYE+ ikazatangira mu mwaka wa 2026.

Zizaba zisobanuye mu ijwi  ry’umukobwa n’umuhungu, ikaba ari yo mpamvu byiswe AGASONABUYE+.

TAGGED:AgasobanuyeFilimiIkigoIndegeNyarwandaRwandAir
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?