Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagenzacyaha Bakomeje Kubakirwa Ubushobozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abagenzacyaha Bakomeje Kubakirwa Ubushobozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2022 4:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Kamena, 2022 rwahaye abagenzacyaha bari bamaze igihe biga ururimi rw’amarenga impamyabumenyi. Ni mu rwego rwo kububakira ubushobozi bwo kugenza ibyaha bikorerwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bajyaga babagana.

Biragoye ko umuntu utazi ururimi rw’amarenga ashyikirana n’uruzi.

Kugira ngo abagenzacyaha babishobore byasabaga ko haba hari undi muntu uzi ururimi rw’amarenga wajyaga hagati y’ufite ikibazo n’umugenzacyaha akaba umusemuzi.

Birumvikana ko byari ikibazo kuko byatumaga hari ubwo uzanye ikirego yumva atisanzuye mu kugisobanura uko cyakabaye.

Gahunda yo guhugura abagenzacyaha ku rurimi rw’amarenga yatangijwe taliki 07, Werurwe, 2022 mu gikorwa cyabereye ku kicaro cy’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe Umunyamabanga w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha wungirije Madamu Isabelle Kalihangabo  yavuze ko n’ubwo abakozi ba ruriya rwego bize byinshi bibafasha mu kazi kabo, ngo nta n’umwe wari uzi amarenga.

Amarenga ni ururimi rutaremerwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda ariko abagenzacyaha bavuga ko rucyenewe kugira ngo bamenye uko bafasha ababagana bafite ikibazo cyo kutumva no kutavuga, ariko bazi amarenga.

Isabelle Kalihangabo icyo gihe yavuze ko ariya  mahugurwa yari akenewe kuko agamije gufasha abagenzacyaha kumenya uko bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babagana.

Yagize ati: “ N’ubwo dufite abakozi bazi byinshi bibafasha mu kugenza ibyaha, nta muntu wize amarenga twagiraga.”

Madamu Kalihangabo ubwo yatangizaga aya mahugurwa muri Werurwe, 2022.

Guhugura abagenzacyaha ku rurimi rw’amarenga byakozwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uwitwa Dativa Mukashema wari uhagarariye ihuriro ry’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryitwa Rwanda National Association of Deaf Women nawe yashimye ko ihuriro ahagarariye ryiyemeje gukorana na RIB muri kiriya gikorwa.

Taliki 07, Werurwe, 2022 nibwo barangiye guhugurwa ku rurimi rw’amarenga

Yari amahugurwa yagombaga kumara amezi atatu.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Kamena, 2022 nibwo amezi atatu yuzuye.

Ubwo yavugaga ijambo ryakurikiye umuhango wo guha abahuguwe impamyabumenyi z’uko bafite ubumenyi mu rurimi rw’amarenga, Peter Karake akaba ari umuyobozi mukuru muri RIB ushinzwe iperereza ku byaha no kurwanya ibyaha by’iterabwoba yashimiye  abayagizemo uruhare.

Ati: “ Ubu ni ubumenyi buzadufasha gutanga serivisi zidaheza kuko n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakenera ubutabera. Kuba abagenzacyaha bahawe ubumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’ururimi rw’amarenga bizabafasha kumvikana n’abafite ubwo bumuga mu gihe bazaba babagezeho ibirego.”

Peter Karake ubwo yasozaga amahugurwa aba bagenzacyaha bamazemo amezi atatu

Peter Karake avuga bizagabanya igihe n’imbaraga byakoreshwaga kugira ngo haboneke umusemuzi wo gufasha ukeneye serivisi.

Intego y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ni uko ubumenyi ku rurimi rw’amarenga bwazahabwa abagenzacyaha benshi hirya no hino mu Rwanda.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bose babaruwe mu Rwanda bagera ku 33,000.

Ku ikubitiro amahugurwa nk’aya yatangiriye mu Karere ka Rwamagana ( Intara y’i Burengerazuba) na Kamonyi( mu Ntara y’Amajyepfo) ariko ku rwego rw’igihugu yatangiriye ku kicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku Kimihurura.

Abagenzacyaha bahuguwe ni 30 baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Ni igikorwa cyatewe inkunga na Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda
Abagenzacyaha 30 bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatatu taliki 07, Kamena, 2022
Bishimiye ko babonye ubumenyi buzabafasha guha serivisi neza abafite ubumuga bwo kutumva
TAGGED:AbagenzacyahaAmarengafeaturedKarakeRIBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikigo Kiga Iby’Ingagi Kizadufasha Kuzikorera Igenamigambi- Min W’Intebe Dr Ngirente
Next Article Luxembourg: Igihugu Kizafatanya N’u Rwanda Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu By’Imari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?