Ubwo yavugaga mu izina rya bagenzi be b’abagenzacyaha bari bamaze iminsi bahugurirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Eugene Harerimana yasabye Umuyobozi mukuru wa RIB (Rtd) Col Jeannot Ruhunga kuzakorana n’izindi nzego abagenzacyaha bakiga ururimi rw’amarenga.
Yavuze ko ruriya rurimi barucyeneye kugira ngo bajye bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahohoterwa bakajya kubaka ubufasha.
Harerimana yavuze ko kumenya ruriya rurimi ari ingenzi kugira ngo bafashe kiriya cyiciro cy’Abanyarwanda kiri mu byibasirwa no gukorerwa ihohoterwa.
Ati: “ Turabasaba ko mwaduhugura ku rurimi rw’amarenga kugira ngo tujye tubona uko duha abaturage bafite ubumuga bwo kutavuga cyangwa kutumva serivisi za RIB zisanzwe zihabwa abandi Banyarwanda.”
Kubera imiterere n’ubukana bw’ubumuga bwo kutavuga no kumva, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ingorane zo gusobanurira abagenzacyaha uko icyaha bakorewe cyakozwe bityo ntibahabwe neza serivisi bagombwa.
N’ubwo umubare w’Abanyarwanda bafite buriya bumuga ari muto, ariko nabo ni Abanyarwanda kandi bari mu cyiciro cy’abaturage bibasirwa n’abagizi ba nabi bakabahohotera.
Ikindi Harerimana yavuze ko we na bagenzi be basaba ni uko bagombye kujya bahugurwa kenshi kuko kwiga ari uguhozaho.
Yasabye Ubuyobozi bukuru bwa RIB na Minisiteri y’uburinganire n’umuryango kuzavugana na Minisiteri y’uburezi hagasuzumwa uko mu nteganyanyigisho hashyirwamo isomo ry’ubuvuzi bw’ibanze ku muntu wahohotewe.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Jeannot Ruhunga yabwiye abahuguwe uko ari 170 ko icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina ari cyo cyaha gihurirwaho n’inzego nyinshi kandi ngo bituma mu kukirwanya bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Avuga ko inzego zitandukanye zikora uko zishoboye ngo kiriya cyaha gikumirwe, ariko ngo biranga bigakorwa kuko abantu babana muri société akenshi bakora ibyaha by’uburyo bwinshi.
Ati: “ Iyo bibaye rero twese buri wese mu rwego rwe, no mu bushobozi bwe…akora uko ashoboye icyaha kikagenzwa.”
Yabibukije ko ikintu gikomeye kiranga abantu batanga serivisi zo gutabara umuntu wahohotewe ari ukugira ‘ubumuntu.’
Umuyobozi wa RIB yasabye abagenzacyaha kwihingamo kandi bagakomezanya umuco mwiza wo kwakirana na yombi uwahohotewe uje abagana.
Ngo hari abagenzacyaha buka inabi umuturage uje abagana bigasa n’aho ari we batura ibibazo bavanye mu ngo zabo.
Yabasabye ko ibyo bize byose bagombye kubitanga ariko bakabikorana umutima wa kimuntu, bagafasha umuntu ufite umutima washenguwe.
Jeannot Ruhunga yarangije ijambo rye ashima buri ruhande rwagize uruhare mu gutuma ariya mahugurwa agenda neza.
Ni amahugurwa yahawe abantu 170 barimo abaganga, abagenzacyaha n’abandi.
Ku byerekeye ubufasha mu kwiga amarenga, Umuyobozi wa RIB yabwiye Taarifa ko bitashoboka ko abagenzacyaha bose biga amarenga.
Avuga ko hari abantu bamwe bahuguriwe gufasha abantu bafite kiriya kibazo, abo bantu boherezwa aho buriya bufasha bucyenewe.