Abagenzi Bavuye Muri Uganda n’U Buhinde Bategetswe Kujya Mu Kato

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abagenzi bose binjiye mu Rwanda bavuye mu Buhinde na Uganda cyangwa bagiyeyo mu minsi irindwi ishize, bagomba kujya mu kato k’iminsi irindwi, mu gukumira ko bakwinjirana mu gihugu icyorezo cya COVID-19.

U Buhinde bumaze iminsi buhanganye n’ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije, mu gihe Uganda yugarijwe n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu.

Mu mabwiriza yatangaje, Minisiteri y’Ubuzima yagize iti “Guhera ku wa 15 Kamena 2021, abagenzi bose baturutse cyangwa bagiye mu Buhinde na Uganda mu minsi 7 ishize basabwe kumara iminsi 7 mu kato guhera bakigera mu gihugu, mu mahoteli yateganyijwe.”

Ayo mahoteli aherereye mu Mujyi wa Kigali ni Ubumwe Grande Hotel, Landmark Suites, Corina K. Guest house na Colours Club SPA & Garden Resort. Abagenzi bagomba kwiyishyurira ikiguzi.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Turashishikariza ibigo by’indege kumenya niba abagenzi barafashe iminsi irindwi muri ziriya hoteli mbere yo kurira indege.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka kuvuga ko mu bintu bikomeje gutuma abantu benshi banduye COVID-19 bagaragara mu Rwanda, harimo n’ubwandu bwazamutse cyane muri Uganda. Icyo gihe yari kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Hari abanyarwanda bakoragayo bagiye gushakayo amahahiro, bamwe bagaca inzira zisanzwe cyangwa njia panya, ariko yo usuzumye Gicumbi, ugasuzuma Kagitumba, ugasuzuma Burera, urabonamo abantu bafite ubwandu.”

RwandAir iheruka guhagarika ingendo muri Uganda. Ibyo byiyongeraho ko imirenge yose yo mu Rwanda ikora kuri Uganda, kuri uyu wa Gatatu abaturage bategetswe ko bagomba kuba bari mu rugo bitarenze saa moya z’ijoro, mu gihe ahandi ari saa tatu z’ijoro.

Ubusanzwe buri muntu winjiye mu Rwanda agomba kuba afite icyemezo ko yapimwe COVID-19 kandi bikagaragara ko atanduye, kitarengeje amasaha 72. Ntabwo ari ngombwa ku mwana uri kumwe n’abamurera, utarengeje imyaka itanu.

Iyo abagenzi bavuye mu mahanga bageze mu gihugu bongera gupimwa COVID-19, bagategerereza ibisubizo muri hotel zateganyijwe mu gihe cy’amasaha 24, bakishyura $60.

Guverinoma y’u Rwanda yaganiriye na hotel zibakira ku biciro byihariye mu masaha 24. Iyo umuntu amaze kubona ibisubizo, ashobora kuguma muri iyo hoteli ariko noneho akishyura ibiciro bisanzwe.

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ateganya ko ariko umuntu wavuye mu Buhinde cyangwa Uganda we azaba agomba kumaramo iminsi irindwi.

Yakomeje ivuga ko igihe umuntu bigaragaye ko yanduye, azavurirwa Coronavirus mu Rwanda kugeza akize, kandi akiyishyurira ikiguzi cyabyo. Byatumye ishishikariza abantu ko igihe bagiye ku rugendo baba bafite ubwishingizi bwarwo.

Mu mabwiriza yashyizeho kandi yashimangiye ko itemera ibizamini bya COVID-19 byafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amabwiriza ateganya ko abagenzi bose baturutse mu mujyi ya Goma na Bukavu bashaka gukora urugendo banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, bagomba kwipimishiriza mu Rwanda, haba kuri laboratwari nkuru y’igihugu cyangwa ibitaro by’Intara n’Uturere.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version