Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagizi Ba Nabi Bishe Umukozi W’Ikigo Cy’Amashuri Muri Gatsibo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abagizi Ba Nabi Bishe Umukozi W’Ikigo Cy’Amashuri Muri Gatsibo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2021 12:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20, Kamena, 2021 abantu bitwaje ibyuma binjiye mu rwunge rw’abashuri rwa Kibondo mu Kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo bica umuzamu biba mudasombwa eshatu na televiziyo abarimu bareberagaho amakuru.

Umuzamu wishwe yitwa Jean Baptiste Banyeretse akaba yari umugabo wubatse, utuye hafi y’ikigo cy’amashuri yarindiraga umutekano.

Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Charles Ruhara yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’uriya muzamu bayamenye kuri iki Cyumweru tariki 20, Kamena, 2021 mu gitondo cya kare.

Ati: “ Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tubimenya bukeye. Abajura batwibye mudasobwa ebyiri nini, indi nto yo mu bwoko bwa Positivo,  televiziyo, bica n’umukozi wacu.”

Ruhara avuga ko bariya bajura baje bica urugi rw’ishuri abana bigiramo ikoranabuhanga, umuzamu abarwanyije baramwica.

Bibye biriya bikoresho baragenda.

Avuga ko ubugenzacyaha bwafashe undi muzamu wakoranaga na nyakwigendera  mu rwego rw’iperereza witwa Cyprien Gasigwa.

Charles Ruhara uyobora ririya shuri avuga ko amahirwe bagize ari uko buriya bwicanyi bwakozwe abanyeshuri bari iwabo kuko biga bataha.

Ngo kuri uyu wa Mbere baje mu masomo yabo uko bisanzwe, kandi ngo bari gukora ibizamini.

Buriya bujura bwabereye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Simbwa.

Abaturage baratabaza, abajura barabarembeje…

Bamwe mu baduha amakuru muri kariya gace bavuga ko bariya bajura bazanye ibyuma bya fer à beton babicomeka mu ngufuri baregura barazica barinjira.

Ikindi twamenye ni uko mu minsi ishize hari ubundi bujura bwakorewe mu kigo kitwa Saint Silas no ku Kigo nderabuzima cya Kibondo.

Abaturage basaba inzego z’umutekano n’iz’ibanze gukorana kugira ngo bariya bajura bacike intege.

Binjiye muri iki kigo bica umuzamu
TAGGED:AbajurafeaturedGatsiboIkigoIshuriKabarore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Croix Rouge Yateye Inkunga Imishinga Isaga 2500 y’Abatishoboye
Next Article Ange Kagame Yasangije Ababyeyi Uburyo Bwo Kubaka Ubwonko Bw’Umwana Binyuze Mu Gukina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?