Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagore Bakorera CIMERWA Barashimwa Ku Ruhare Ku Musaruro Wayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abagore Bakorera CIMERWA Barashimwa Ku Ruhare Ku Musaruro Wayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2024 4:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Fulgence Nizeyimana uri mu buyobozi bwa CIMERWA avuga ko abagore bagize kandi bakigira uruhare runini mu musaruro w’iki kigo.

CIMERWA ni uruganda nyarwanda rukora sima kandi runini kurusha izindi rukora sima mu Rwanda kandi ni narwo rwatangiye mbere.

Nizeyimana Fulgence avuga ko kugira ngo bazamure umusaruro wa sima bakora ku munsi byagizwemo uruhare rugagara n’abagore binyuze mu mikorere mishya ya CIMERWA yo guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore no gusimburanwa mu bihe byo gukora akazi, ibyo bita work shifts.

Ati: “Mu rwego rwo konoza imikorere twaganiriye n’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore turebera hamwe uko natwe twakwimakaza iryo hame.”

Avuga ko abagore batuma imirimo ya CIMERWA ikorwa neza kandi ntawe uhejwe.

Umukozi mu rwego rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore witwa Lydia Mitali avuga ko uru rwego rwishimira intambwe imaze guterwa mu kubahiriza ririya hame mu bigo byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera ku giti cyabo.

Lydia Mitali

Avuga ko hari gahunda zirindwi zigendanye n’uburinganire zikurikizwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Izo gahunda zirimo no kureba niba abagore n’abakobwa bafatwa neza kandi abagore bakagira n’ahantu bonkereza abana.

Avuga ko mu rwego rwo kureba niba iryo hame ryubahirizwa, urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore rukora ubugenzuzi hirya no hino mu Rwanda mu bigo bitandukanye.

Ndetse ngo hari ibigo bisaba ririya rwego kubasuzuma kugira ngo harebwe niba bujuje ibisabwa hanyuma bagahabwa amanota.

Mitali avuga ko hari Minisiteri zahawe ibyemezo by’uko byubahiriza neza iryo hame.

Fulgence Nizeyimana

Clement Kirenga ukora mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, nk’umufatanyabikorwa wa Guverinoma mu iterambere, avuga ko bashyigikiye ko ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ryimakazwa kuko rituma nta muntu uhezwa mu iterambere ry’igihugu.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku kicaro cya CIMERWA yavuze ko byaba bidakwiye habayeho guheza abagore kandi basanzwe bafite 50% bw’Abanyarwanda bose.

Ashima ko CIMERWA ari kimwe mu bigo bikoresha abakozi benshi bigatuma bagira icyo binjiza kandi bakaba ari ab’ibitsina byombi .

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, buri mu bukangurambaga ku mabwiriza mashya agenga ubuziranenge mu by’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Ayo mabwiriza agamije guharanira ko ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore rikomeza kubahirizwa cyane cyane mu bikorera ku giti cyabo.

Inyandiko ikubiyemo ayo mabwiriza iboneka ku kicaro cya RSB, ikagura Frw 33,000.

TAGGED:CIMERWAfeaturedRusiziSimaUburinganire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Al Jazeera Yaciwe Muri Israel 
Next Article Icyo Polisi Ivuga Ku Mupolisi Mukuru Wayo Uvugwaho Uruhare Muri Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

You Might Also Like

Andi makuruMu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUbuzima

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?