Mu mahanga
Biden yahisemo Umwirabura kugira ngo ayobore ingabo za USA

Perezida wa USA watowe Joe Biden yahisemo Gen Lloyd Austin kugira ngo azayobore ingabo za USA. Gen Austin niyemezwa na Sena azaba ari we Mwirabura wa mbere mu mateka ya USA uhawe ziriya nshingano.
Austin ni umusirikare ufite ipeti rya General w’inyenyeri enye. Yigeze gushingwa kuyobora ibiro bihuza ibikorwa by’ingabo za USA mu kitwa U.S Central Command.
Abagize itsinda rizayoborana Perezida Joe Biden bose bagomba gutangazwa mbere ya Noheli ya 2020.
Lloyd James Austin yavutse taliki 08, Kanama, 1953.
Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2016.
Mbere y’uko ayobora ibiro bihuza ibikorwa by’ingabo za USA mu kitwa U.S Central Command, yabaye Umuyobozi wungirije w’ingabo za US, akaba yarakoze aka kazi guhera taliki 31, Werurwe, 12, kugeza taliki 22, Werurwe, 2013.
Yayoboye ingabo za USA muri Iraq zari mu gikorwa cya gisirikare bise Operation Dawn cyarangiye mu Ukuboza, 2011.
Yayoboye ingabo za USA muri Iraq asimbuye Gen Ray Odierno.
Kugeza ubu ingabo za USA zimaze kuyoborwa n’abantu 28.
Uziyobora muri iki gihe yitwa Christopher C. Miller .

Gen Austin

Iyi Minisiteri imaze kuyoborwa n’abantu 28 batari mo Umwirabura n’umwe
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Mu Rwanda3 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga1 day ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere
-
Mu mahanga24 hours ago
Mu Burundi Hadutse ‘Indwara Idasanzwe’