Abagore Bo Muri FPR-Inkotanyi Bahuye Ngo Bagire Ibyo Basuzuma

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19, Ugushyingo, 2021 ku Intare Arena harabera Inteko y’Abagore bo mu Muryango FPR –Inkotanyi.

Kuri Twitter y’uyu Muryango handitseho ko abagore 700 bari buyitabire basuzumire hamwe ibyo bagezeho mu myaka ibiri ishize, barebere hamwe n’ingamba bafata zizakurikizwa mu yindi myaka ibiri iri imbere.

Iyi myaka ibiri bari busuzumire hamwe, yaranzwe ahanini na Guma mu Rugo, Guma mu Karere, Guma mu Mujyi wa Kigali na Guma mu Ntara.

Nta kindi cyabiteye uretse icyorezo COVID-19 cyatumye Leta ifata ingamba zikarishye harimo na ziriya tuvuze haruguru byose bigamije gukumira ubwandu bwa kiriya cyorezo.

- Kwmamaza -

Kuba abenshi mu bagizweho ingaruka na kiriya cyorezo ari abagore n’abana, uwavuga ko abari bwitabire iriya Nteko bari buganire uko bazamurana hagamijwe kwivana mu ngaruka zacyo ntiyaba yibeshye cyane.

Ikindi gishobora kuza kuvugirwa muri iriya Nteko ni uburyo ababyeyi cyane cyane abagore bakora kugira ngo barinde abana b’abakobwa gutwara inda zitateguwe no kwirinda ibyago birimo no guhohoterwa cyangwa gufatwa ku ngufu.

Umushyitsi Mukuru muri iriya Nama  ni Madamu Wa Perezida Wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame.

Madamu Jeannette Kagame niwe Mushyitsi mukuru muri iyi Nteko

Iriya Nteko iritabirwa n’abagore bo mu Umuryango FPR-Inkotanyi bahagarariye abandi guhera ku ‘rwego rwo hasi’ kuzamura kugeza ku rwego rw’igihugu.

Abagore bo mu Umuryango FPR-Inkotanyi babukereye
Umwe mu bari kuri iyi foto ni Hon Marie Claire Mukasine
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version