Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, abagore bagize Ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru, Synergy of Female Journalists Associations ryavuze ko umubare w’abagore bakora itangazamakuru ukuri muto kandi ko ikibabaje kurushaho ari uko nabo bake bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Muri iyo nama hemerejwemo ko hakwiye kujyaho ahantu hisanzuye bagenzi babo bakora uwo mwuga bazajya bavugiramo ibibazo bahura nabyo birimo n’iryo hohoterwa.
Mu kuvuga ibibazo bahura nabyo nibwo hazajya haboneka n’uburyo bwo kuganira ku byakorwa ngo bibonerwe umuti, haba mu kubikumira, gukorana n’inzego ngo ababikoze bakurikiranwe ndetse n’ababikorewe bahabwe ubutabera.
Ubwo buryo bwo kuganira ku bibazo by’abagore bakora itangazamakuru buzatanga kandi umurongo waba mwiza mu gutuma abanyamakuru[kazi] biyongera.
Ihuriro Synergy of Female Journalists ivuga ko urubuga rw’abagore bakora itangazamakuru ruzaba ahantu heza ho gusangirira ibitekerezo byubaka ubunyamwuga, bigatuma abato bakinjira mu mwuga w’itangazamakuru bigira kuri bakuru babo.
Bavuga ko guhanahana ubunararibonye mu mwuga wabo bizatuma abagore bakora itangazamakuru bafashanya kuzamura urwego rw’imikorere kandi bagirane imikoranire n’inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Ku byerekeye ihohoterwa, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru witwa Munezero Pacifique avuga ko abagore bakorerwa ihohoterwa mu buryo n’ahantu bitandukanye.
Kuri we ni ikibazo gikomeye kuko iyo umugore ahohetewe ari ku kazi bigira ingaruka ku mubano we n’ab’iwe, hagati ye n’umugabo we, abana be cyangwa umukozi we.
Ati: “ Ikibazo gikomeye ni uko umugore uhohoterewe ku kazi bimugira ho ingaruka zikomereza no mu rugo iwe. Kimwe mu bintu bikenewe ni ubufatanye bwa bagenzi be kugira ngo bitagaragara ko ari wenyine, akaba yakwiheba”.
Hamwe mu hantu abagore bakora itangazamakuru bakunze guhurira n’ihohoterwa ni ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babibasira bavuga ko runaka kuba ari umugore ari byo byatumye yitwara cyangwa avuga uku n’uku.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda Ry’Abagore bakora itangazamakuru Marie Louise Uwizeyimana asanga iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti kandi urambye.
Ku rundi ruhande, asanga hari intambwe nziza iterwa mu kuzamura itangazamakuru muri rusange, haba mu bagabo no mu bagore.
Gusa asanga ikibazo cy’ihohoterwa kikigaragara muri uru rwego cyane cyane irikorerwa abagore gikwiye guhagurukirwa n’inzego zishinzwe imibereho myiza y’abanyamakuru n’izindi muri rusange.
Mu Ugushyingo, 2024, hari ubushakashatsi bwatangajwe ku Gipimo cy’Iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, (Rwanda Media Barometer) buvuga ko mu bitangazamakuru harimo aho abakozi baba badafashwe neza kandi ko, by’umwihariko, 55% baba bahura n’itotezwa rishingiye ku gitsina.
Ubu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bugaragaza ko ubushobozi bw’ibitangazamakuru n’abanyamakuru mu Rwanda muri rusange ari buke haba mu mafaranga no mu bijyanye n’uburyo bw’imikorere inoze.
RGB icyo gihe yavuze ko ubwo bushakashatsi bwakozwe ku banyamakuru 254 bo mu binyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.
Mu banyamakuru icyo gihe babajijwe, 55% bagaragaje ko mu mwuga w’itangazamakuru harimo itotezwa rishingiye ku gitsina.
Abagabo bangana 49,1% bemeje ko iki kibazo gihari mu gihe abagore babajijwe, abangana na 70,3% ari bo bemeje ko itotezwa rishingiye ku gitsina riba muri uyu mwuga.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko iki kibazo gikomeye ku mwuga ndetse gikwiye gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse.
