Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abagore Mu Itangazamakuru Baracyari Mbarwa Kandi Barahohoterwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abagore Mu Itangazamakuru Baracyari Mbarwa Kandi Barahohoterwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 March 2025 4:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ntirenganya Emma Claudine(ubanza iburyo) ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali. Yabaye umunyamakuru kuri Radio Salus n'ahandi.
SHARE

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, abagore bagize Ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru, Synergy of Female Journalists Associations  ryavuze ko umubare w’abagore bakora itangazamakuru ukuri muto kandi ko ikibabaje kurushaho ari uko nabo bake bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iyo nama hemerejwemo ko hakwiye kujyaho ahantu hisanzuye bagenzi babo bakora uwo mwuga bazajya bavugiramo ibibazo bahura nabyo birimo n’iryo hohoterwa.

Mu kuvuga ibibazo bahura nabyo nibwo hazajya haboneka n’uburyo bwo kuganira ku byakorwa ngo bibonerwe umuti, haba mu kubikumira, gukorana n’inzego ngo ababikoze bakurikiranwe ndetse n’ababikorewe bahabwe ubutabera.

Ubwo buryo bwo kuganira ku bibazo by’abagore bakora itangazamakuru buzatanga kandi umurongo waba mwiza mu gutuma abanyamakuru[kazi] biyongera.

Ihuriro Synergy of Female Journalists ivuga ko urubuga rw’abagore bakora itangazamakuru ruzaba ahantu heza ho gusangirira ibitekerezo byubaka ubunyamwuga, bigatuma abato bakinjira mu mwuga w’itangazamakuru bigira kuri bakuru babo.

Bavuga ko guhanahana ubunararibonye mu mwuga wabo bizatuma abagore bakora itangazamakuru bafashanya kuzamura urwego rw’imikorere kandi bagirane imikoranire n’inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa.

Abanyamakuru b’abagore bashaka ko bagenzi babo bakura mu mwuga kandi ntawe uhohotewe.

Ku byerekeye ihohoterwa, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu ihuriro ry’abagore bakora itangazamakuru witwa Munezero Pacifique avuga ko abagore bakorerwa ihohoterwa mu buryo n’ahantu bitandukanye.

Kuri we ni ikibazo gikomeye kuko iyo umugore ahohetewe ari ku kazi bigira ingaruka ku mubano we n’ab’iwe, hagati ye n’umugabo we, abana be cyangwa umukozi we.

Ati: “ Ikibazo gikomeye ni uko umugore uhohoterewe ku kazi bimugira ho ingaruka zikomereza no mu rugo iwe. Kimwe mu bintu bikenewe ni ubufatanye bwa bagenzi be kugira ngo bitagaragara ko ari wenyine, akaba yakwiheba”.

Hamwe mu hantu abagore bakora itangazamakuru bakunze guhurira n’ihohoterwa ni ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babibasira bavuga ko runaka kuba ari umugore ari byo byatumye yitwara cyangwa avuga uku n’uku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda Ry’Abagore bakora itangazamakuru Marie Louise Uwizeyimana asanga iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti kandi urambye.

Ku rundi ruhande, asanga hari intambwe nziza iterwa mu kuzamura itangazamakuru muri rusange, haba mu bagabo no mu bagore.

Gusa asanga ikibazo cy’ihohoterwa kikigaragara muri uru rwego cyane cyane irikorerwa abagore gikwiye guhagurukirwa n’inzego zishinzwe imibereho myiza y’abanyamakuru n’izindi muri rusange.

Mu Ugushyingo, 2024, hari ubushakashatsi bwatangajwe ku Gipimo cy’Iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, (Rwanda Media Barometer) buvuga ko mu bitangazamakuru harimo aho abakozi baba badafashwe neza kandi ko, by’umwihariko, 55% baba bahura n’itotezwa rishingiye ku gitsina.

Ubu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bugaragaza ko ubushobozi bw’ibitangazamakuru n’abanyamakuru mu Rwanda muri rusange ari buke haba mu mafaranga no mu bijyanye n’uburyo bw’imikorere inoze.

RGB icyo gihe yavuze ko ubwo bushakashatsi bwakozwe ku banyamakuru 254 bo mu binyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Mu banyamakuru icyo gihe babajijwe, 55% bagaragaje ko mu mwuga w’itangazamakuru harimo itotezwa rishingiye ku gitsina.

Abagabo bangana  49,1% bemeje ko iki kibazo gihari mu gihe abagore babajijwe, abangana na 70,3% ari bo bemeje ko itotezwa rishingiye ku gitsina riba muri uyu mwuga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco, yavuze ko iki kibazo gikomeye ku mwuga ndetse gikwiye gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru muri RGB, Rushingabigwi Jean Bosco.
TAGGED:AbagaboAbagoreIhohoterwaItangazamakuruLetaUbuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamulenge Baratakambira Isi Kubera Ubwicanyi Bakorerwa Na DRC
Next Article Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi Wa Banki Y’Isi Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?