Hashize igihe gito abaturage bo mu Karere ka Nyabihu baregeye Urwego rw’Umuvunyi ko uruganda rutunganya ibireti rwabambuye ubutaka bwabo ku maherere kandi ari bwo bahingangaho ibirayi bakabona amaramuko.
Mu kunga impande zombi, Intara y’i Burengerazuba n’Urwego rw’Umuvunyi babwiwe aba baturage ko ubutaka bwa SOPYRWA isanzwe ikoresha bweguriwe amakoperative kugira ngo abubyaze umusaruro ufatika kandi ko biri mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.
Abaturage 603 nibo bashinja ruriya ruganda kubahuguza ubutaka.
Ni abahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bari barahunze mu mwaka wa 1959 na nyuma yaho gato.
Mu mwaka wa 1997 Leta yabatije ubutaka na Leta, bwahoze ari ubwa SOPYIRWA.
Mu mwaka wa 2001 ubu butaka bwaje kugurwa na SOPYRWA ariko ikomeza gukorana n’abaturage bakomeza kubuhingaho ibireti ariko bakagira n’ubuso runaka bahingaho ibirayi byo kubatunga.
Igihe cyaje kugera bamwe basanga ibyo guhinga ibireti bibasonjesha batangira kujya bahinga ibirayi kenshi bituma umusaruro w’ibireti ugabanuka cyane.
Kuri Hegitari 236 bari baratijwe, imwe yasarurwagaho toni ebyiri z’ibireti ariko nyuma zaje kugabanuka zigera ku bilo 100( Kg 100) bitewe n’uko batabihingaga nka mbere.
Ubuyobozi bwa SOPYIRWA bwafatanyije n’izindi nzego kugira ngo bashakire iki kibazo umuti urambye wo kongera ubwinshi bw’ibireti ariko n’ibirayi bitibagiranye.
Byaje kuba ngombwa ko abaturage bamburwa ubuso bari barahawe kugira ngo koperative zabutijwe zibone aho zihinga hagutse zeze cyane.
Koperative 27 nizo yatsindiye isoko ryo kubyaza umusaruro ubwo butaka.
Zasabwe gukora ibishoboka kugira ngo umusaruro w’ibireti uve ku bilo ijana uzamuke.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, umusaruro wari umaze kugera kuri toni ebyiri kuri hegitari.
Byababaje abaturage…
Iki kibazo abaturage bagaragarije Umuvunyi Wungirije kirebana n'imikoreshereze y'ubutaka bugera kuri Hectare 232 bugenewe guhingwamo ibireti n'ibirayi. pic.twitter.com/YMEz5qfnmt
— Office of Ombudsman of Rwanda/Urwego rw'Umuvunyi (@RwandaOmbudsman) July 29, 2022
Nyuma yo kubona ko ubutaka bwabo babwambuwe kubera icyo SOPYRWA n’izindi nzego bitaga ubuhinzi bugamije inyungu rusange, abaturage basanze ari akarengane.
Ntibumva ukuntu bakwamburwa ubutaka bari bamaze imyaka 25 bahinga.
Bifuza ko babusubizwa bagakomeza kububyaza umusaruro.
Babikojeje ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyabihu bubabwira ko ikigenderewe ari uko SOPYRWA ibubyaza umusaruro uhagije.
Bamaze kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bubateye utwatsi, biyambaje ubw’Intara y’i Burengerazuba n’Urwego rw’Umuvunyi.
Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas nawe yunze mu ry’ubuyobozi avuga ko intego ari ukongera umusaruro w’ibireti, ukajyana n’isoko SOPYRWA ifite.
Ibyo kandi ngo bikorwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda, aho kuba inyungu z’umuntu umwe cyangwa itsinda rito.
Ati: “Ikigambiriwe ni ukongera umusaruro w’ibireti SOPYIRWAyajyaga yohereza ku isoko, haba iryo mu Rwanda cyangwa iryo mu mahanga. Ku bifuza kwihuza n’abatsindiye isoko bazabegera, bafatanye kandi nabo barabyemera, abatabyemera bazategereza isoko rirangire noneho bongere bapiganwe. Ikiza ni uko ubu butaka bubyazwa umusaruro ukwiye bagahaza amasoko.”
Bamwe mu baturage bari basanzwe bahinga muri ubwo butaka, bemeza ko aho igihe cyari kigeze wasangaga bihingira ku nyungu zabo aho gukora ibyari bikubiye mu masezerano.
Hari n’abari baratangiye kujya babukodesha abandi, kandi atari ubwabo.
Uwitwa Bukuru Elisé ati: “Ikibazo dufite ni uko badutunguye bakaduhagarika kandi ariho twakuraga ubuzima, baradutunguye dusigamo n’ibiti byacu tutabisaruye. Muri iyi minsi wasangaga ibireti bidahingwa cyane ariko twari twiteguye gukomezanya nabo, aho kuzana abandi bo mu makoperative kandi byari bidutunze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bazakomeza gukorana n’abaturage basanzwe bakoresha ubwo butaka bifuza gukorana n’amakoperative yahatsindiye.
Biteganyijwe ko mu buhinzi bugiye kujya bukorerwa kuri ubwo butaka bwa hegitari 236, umwaka umwe hazajya hahingwa ibireti mu wundi hagakorerwa ubw’ibirayi burimo no gutubura imbuto yabyo yari yarabaye ikibazo ku bahinzi.
Ibireti ni igihingwa kivanwamo imiti yica udukoko bita insecticides.