Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abahinga Ibireti Bashinja Uruganda SOPYIRWA Kubambura Ubutaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abahinga Ibireti Bashinja Uruganda SOPYIRWA Kubambura Ubutaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 August 2022 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hashize igihe gito abaturage bo mu Karere ka Nyabihu baregeye Urwego rw’Umuvunyi ko uruganda rutunganya ibireti rwabambuye ubutaka bwabo ku maherere kandi ari bwo bahingangaho ibirayi bakabona amaramuko.

Mu kunga impande zombi,  Intara y’i Burengerazuba n’Urwego rw’Umuvunyi babwiwe aba baturage ko ubutaka bwa SOPYRWA isanzwe ikoresha bweguriwe amakoperative kugira ngo abubyaze umusaruro ufatika kandi ko biri mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.

Abaturage 603 nibo bashinja ruriya ruganda kubahuguza ubutaka.

Ni abahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bari barahunze mu mwaka wa 1959 na nyuma yaho gato.

Mu mwaka wa 1997 Leta yabatije ubutaka na Leta, bwahoze ari ubwa SOPYIRWA.

Mu mwaka wa  2001 ubu butaka bwaje kugurwa na SOPYRWA ariko ikomeza gukorana n’abaturage bakomeza kubuhingaho ibireti ariko bakagira n’ubuso runaka bahingaho ibirayi byo kubatunga.

Igihe cyaje kugera bamwe basanga ibyo guhinga ibireti bibasonjesha batangira kujya bahinga ibirayi kenshi bituma umusaruro w’ibireti ugabanuka cyane.

Kuri Hegitari 236 bari baratijwe, imwe yasarurwagaho toni ebyiri z’ibireti ariko nyuma zaje kugabanuka zigera ku bilo 100( Kg 100) bitewe n’uko batabihingaga nka mbere.

Ubuyobozi bwa SOPYIRWA bwafatanyije n’izindi nzego kugira ngo bashakire iki kibazo umuti urambye wo kongera ubwinshi bw’ibireti ariko n’ibirayi bitibagiranye.

Byaje kuba ngombwa ko abaturage bamburwa ubuso bari barahawe kugira ngo koperative zabutijwe zibone aho zihinga hagutse zeze cyane.

Koperative 27 nizo yatsindiye isoko ryo kubyaza umusaruro ubwo butaka.

Zasabwe gukora ibishoboka kugira ngo umusaruro w’ibireti uve ku bilo ijana uzamuke.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umusaruro wari umaze kugera kuri  toni ebyiri kuri hegitari.

Byababaje abaturage…

Iki kibazo abaturage bagaragarije Umuvunyi Wungirije kirebana n'imikoreshereze y'ubutaka bugera kuri Hectare 232 bugenewe guhingwamo ibireti n'ibirayi. pic.twitter.com/YMEz5qfnmt

— Office of Ombudsman of Rwanda/Urwego rw'Umuvunyi (@RwandaOmbudsman) July 29, 2022

Nyuma yo kubona ko ubutaka bwabo babwambuwe kubera icyo SOPYRWA n’izindi nzego bitaga ubuhinzi bugamije inyungu rusange, abaturage basanze ari akarengane.

Ntibumva ukuntu bakwamburwa ubutaka bari bamaze imyaka 25 bahinga.

Bifuza ko babusubizwa bagakomeza kububyaza umusaruro.

Babikojeje ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyabihu bubabwira ko ikigenderewe ari uko SOPYRWA ibubyaza umusaruro uhagije.

Bamaze kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bubateye utwatsi, biyambaje ubw’Intara y’i Burengerazuba n’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas nawe yunze mu ry’ubuyobozi avuga ko intego ari  ukongera umusaruro w’ibireti, ukajyana n’isoko SOPYRWA  ifite.

Ibyo kandi ngo bikorwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda, aho kuba inyungu z’umuntu umwe cyangwa itsinda rito.

Ati: “Ikigambiriwe ni ukongera umusaruro w’ibireti SOPYIRWAyajyaga yohereza ku isoko, haba iryo mu Rwanda cyangwa iryo mu mahanga. Ku bifuza kwihuza n’abatsindiye isoko bazabegera, bafatanye kandi nabo barabyemera, abatabyemera bazategereza isoko rirangire noneho bongere bapiganwe. Ikiza ni uko ubu butaka bubyazwa umusaruro ukwiye bagahaza amasoko.”

Bamwe mu baturage bari basanzwe bahinga muri ubwo butaka, bemeza ko aho igihe cyari kigeze wasangaga bihingira ku nyungu zabo aho gukora ibyari bikubiye mu masezerano.

Hari n’abari baratangiye kujya babukodesha abandi, kandi atari ubwabo.

Uwitwa Bukuru Elisé ati: “Ikibazo dufite ni uko badutunguye bakaduhagarika kandi ariho twakuraga ubuzima, baradutunguye dusigamo n’ibiti byacu tutabisaruye. Muri iyi minsi wasangaga ibireti bidahingwa cyane ariko twari twiteguye gukomezanya nabo, aho kuzana abandi bo mu makoperative kandi byari bidutunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bazakomeza gukorana n’abaturage basanzwe bakoresha ubwo butaka bifuza gukorana n’amakoperative yahatsindiye.

Biteganyijwe ko mu buhinzi bugiye kujya bukorerwa kuri ubwo butaka bwa hegitari 236, umwaka umwe hazajya hahingwa ibireti mu wundi hagakorerwa ubw’ibirayi burimo no gutubura imbuto yabyo yari yarabaye ikibazo ku bahinzi.

Ibireti ni igihingwa kivanwamo imiti yica udukoko bita insecticides.

TAGGED:AbaturageIbirayiIbiretiNyabihuUmuvunyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uguhiga Ubutwari Muratabarana! Isi Itegereje Icyo u Bushinwa Buri Bukore Ku Ruzinduko Rwa Pelosi Muri Taiwan
Next Article Umuhanzi The Ben Ari i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?