Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abahinzi Bo Muri Afurika Bari Kwiga Uko Ubuhinzi Bwarushaho Kubyazwa Amafaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abahinzi Bo Muri Afurika Bari Kwiga Uko Ubuhinzi Bwarushaho Kubyazwa Amafaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 March 2024 3:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Kigali hari kubera inama mpuzamahanga yahuje abakora ubuhinzi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo bigire hamwe uko uru rwego rw’ubukungu rwarushaho kubyazwa amafaranga.

Kugeza ubu ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ni 175 kandi abenshi mu babituye bavunwa no kubona ibibatunga bihagije kandi bya buri munsi.

Ndetse ngo ntibabona amafaranga yo kubatunga angana na $2 ku munsi.

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura umusaruro, abahanga bo muri ibi bihugu bari i Kigali ngo barebe uko uru rwego rwakongerwamo imbaraga binyuze mu kuruha ikoranabuhanga.

Inama bihurijemo ni iya kabiri ku rwego mpuzamahanga yitwa International Conference on Business Models in Agriculture (IBMA) 2024.

Abantu 600 barimo abahanga mu by’ubukungu, abafata ibyemezo bya Politiki, abarimu muri Kaminuza n’abandi ni bo bitabiriye iyi nama.

Ku byerekeye u Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare giherutse gutangaza ko ubuhinzi bukomeje kuzamura ubukungu kuko ubu bufite uruhare rurenga kuri 20%.

Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda mu myaka irindwi ishize yari igamije ko ubuhinzi buzamura urwego hagati y’umwaka wa 2016 n’umwaka wa 2024.

Ibi kandi biri no mu rwego rwo kuzatuma uru rwego rukomeza gutera imbere kugira ngo bizagere mu mwaka wa 2035 u Rwanda ari igihugu gifite ubukungu buringaniye, icyo abahanga mu bukungu bita “middle-income country”.

Kagara Isaac uyobora ikigo Africa Organization of Technology in Agriculture ari nacyo cyateguye iyi nama avuga ko iriya nama yakozwe hagamijwe guhuza abakora mu bushakashatsi mu by’ubuhinzi, abakora politiki z’ubuhinzi n’ababuhinduyemo ubushabitsi ngo baganire imikoranire.

Avuga ko kimwe mu bibangamiye ubucuruzi bushingiye ku buhinzi ari uko bamwe nta guhuza ibyo bintu uko ari bitatu birabaho.

Isaac Kagara avuga ko ikibazo ari uko usanga buri ruhande rushaka gukora ibyarwo rudakoranye n’urundi.

Ati: “ Ikibazo nk’ubu iwacu usanga umuntu abyuka mu gitondo agahinga nka hegitari imwe ariko akabikora atabanje kureba uko azabibyaza ubucuruzi”.

Ibi bihombya umuhinzi kubera ko ashobora guhinga akoresheje menshi ariko agasarurira ku mashyi ni ukuvuga ko akura amafaranga make muri izo mvune yagize ubwo yahingaga.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Kagara avuga ko bari guhugura abanyeshuri bo muri Kaminuza kugira ngo batangire gutekereza ubuhinzi bugamije isoko.

Dieudonné Niyodushima ufite ikigo kitwa Exodus Farming avuga ko mu bikorwa bye n’abo bakorana batekereje uko bashyiraho uburyo bwiza bwo kurinda ko imboga zuma cyangwa zibora mu gihe zeze cyane.

Icyakora avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rukeneye abantu baruhugurira kumenya guhinga ku butaka buto kuko ubutaka buto ari ikibazo ku musaruro w’u Rwanda igihe cyose butabyajwe umusaruro mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umunyamategeko witwa Patrick Loch Otieno Lumumba ukomoka muri Kenya  avuga ko bibabaje kuba ubuhinzi bw’Afurika bigikorwa mu buryo gakondo.

Ku rundi ruhande ashima ko ubuhinzi bw’Afurika bwatangiye kuvurugurwa binyuze mu gukorana n’ab’ahandi.

Avuga ko Afurika ishobora nayo kweza imbuto z’amaronji nyinshi nk’uko Israel izeza kandi itarusha Afurika ubutaka n’amazi.

TAGGED:AfrukafeaturedIkoranabuhangaInamaUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Niyo Bosco Yiyeguriye Kuririmbira Imana
Next Article Kagame Asaba Ingabire Victoire Kuzirikana Akamaro K’Imbabazi Yamuhaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?