Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 November 2025 8:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa, Maj.Gen Sylvain Ekenge avuga ko hari Abajenerali bafunzwe bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu yabwiye abanyamakuru ko Umushinjacyaha mukuru mu bya gisirikare yategetse ko abo basirikare babarirwa muri 20 batarekurwa kubera ko bakiri gukorwaho iperereza.

Ati: “Ni ukuri. Ba Ofisiye General benshi na ba Ofisiye bakuru batawe muri yombi, ariko byabaye kubera ibikorwa bikomeye bijyanye n’umutekano w’igihugu.”

Sylvain Ekenge yavuze ko igihe cyo kubafunga cyongerewe bikurikije amategeko kuko byasabwe n’Umushinjacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

Avuga ko abo basirikare bashyizwe ahantu bagenzurirwa, bakaba bahabwa uburenganzira bucagase kuko bakekwaho ibyaha kandi bakaba basanzwe ari ingabo.

Amakuru avuga ko mu bafungiwe muri izo gereza harimo abasirikare bakuru 21 bafite ipeti rya General, muri bo babiri ni bo bahawe igihano, abandi bakaba bafunzwe mu buryo bw’agateganyo.

Ikindi ni uko mu bantu 2, 339 bafungiye muri gereza ya Ndolo, abahamwe n’icyaha ari 630; abandi 1, 524 bafunzwe by’agateganyo.

Muri abo n’abo, abantu 190 batangiye gushinjwa kandi mu bafunzwe bose, 44 ni abagore hakabamo n’abanyamahanga batanu.

Ubuvugizi bw’ingabo za DRC buvuga ko mu basirikare bakuru bafunzwe, harimo abakekwaho guta urugamba ubwo AFC/M23 yafataga imijyi ya Goma na Bukavu.

Abandi baregwa gushaka guhirika Perezida Tshisekedi, hakaba n’abaregwa kunyereza ibyari bigenewe ingabo ku rugamba.

Abavugwa muri ibyo byaha ni Gen. John Tshibangu, Gen Pacifique Masungu, Gen Kiseba André, Gen Mugabo Hassan, Gen Ehonza André, Gen Sikatenda, Gen Yav Philemon n’abandi.

Ifoto: Gen Ekenge

TAGGED:AbasirikareAFC/M23CongofeaturedIgihuguKugambanaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

You Might Also Like

Imibereho Y'Abaturage

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamagabe: Ikibazo Cy’Ingo Zidafite Ubwiherero Buboneye Kirakomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Imikoranire Y’u Rwanda Na Arsenal Kuri Visit Rwanda Igiye Kugera Ku Ndunduro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?