Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakiliya Ba Airtel Bagiye Kujya Bohererezanya Amafaranga Ku Buntu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Abakiliya Ba Airtel Bagiye Kujya Bohererezanya Amafaranga Ku Buntu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2021 7:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho Airtel Rwanda cyatangije uburyo bwo korerezanya amafaranga nta na rimwe rikaswe. Ni uburyo bise Ibanga Nta Rindi’.

Pierre Kayitana ushinzwe Airtel Money mu Rwanda yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 02, Kamena, 2021 abakiliya ba Airtel Money bazajya bohererezanya amafaranga ku buntu.

Avuga ko  kugira ngo abakiliya bayo babone amafaranga bohererezanyije na bagenzi babo muri iki gihe gufashanya bikwiye kubera ingaruka za COVID-1, Airtel yabashyiraye ho gahunda bise ‘Ibanga Nta Rindi’

Umuyobozi wa Airtel Money Bwana Amit Chawla yagize ati:  “Airtel izi neza imbogamizi abakiliya bayo bahuye nazo kubera icyorezo COVID-19, akaba ari yo mpamvu twifuje kubafasha kohereza no kwakira amafaranga ayo ari yo yose mu gihe kirambuye.”

Abajijwe ikizere abantu bagira cy’uko impuzamirongo( network) ya Airtel itazabatenguha, Bwana Chawla yavuze ko biteguye ko byavuka babitunganya hakiri kare kandi ngo babikoze bagamije kuzamura ubukungu bushingiye mu guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko mu rwego rwo korehereza abashaka kubikuza amafaranga bakoresheje Airtel Money bazajya babikora ariko bakagabanyirizwa 20%.

Iyi gahunda izamara umwaka umwe.

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho kandi cyorohereje abakiliya bacyo mu kugura amazi bishyuriye kuri Airtel Money kuko bazajya babikora badakaswe ifaranga na rimwe n’aho abaguze umuriro bakoresheje buriya buryo, Airtel ikazajya ibishyurira ifaranga rimwe.

Taarifa yabajije uriya muyobozi niba ubukangurambaga batangije mu ntangiriro z’uyu mwaka(2021) bise ‘Va Ku Giti Dore Umurongo’ hari umusaruro wabahaye, avuga ko  byatanze umusaruro kuko byahaye Abanyarwanda uburyo bwo kwihitiramo bakareba koko niba Airtel ari umurongo wo kwizerwa.

Bwana Amit yavuze ko gahunda ya Va Ku Giti Dore Umurongo yatumye imibare y’abakiliya ba Airtel izamuka kandi ngo ni gahunda igikomeje.

Pierre Kayitana ushinzwe Airtel Money

Kuzamuka kw’imibare y’abakiliya ba Airtel iterwa n’uko iha abayigana serivisi zitabahenda kandi kuri yo ‘imvugo ikaba ingiro’.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Bwana Amit  avuga ko kohererezanya amafaranga ari umwihariko wa Airtel kuko nta kindi kigo kibikora mu Rwanda

Airtel ifite amashami 71 mu Rwanda hose aha abaturage serivisi za Airtel Money.

TAGGED:AirtelAmafarangafeaturedKoherereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakiriye Ambasaderi W’u Bwongereza Wasoje Manda
Next Article Abanyempano Mu Ikoranabuhanga Bahawe Amahirwe Yo Gukarishya Ubwenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?