Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakiliya Ba MTN Rwanda Barimo N’Abakomeye Bibwa N’Abatekamutwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abakiliya Ba MTN Rwanda Barimo N’Abakomeye Bibwa N’Abatekamutwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 October 2022 11:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yamenye ko hari abantu benshi bafunzwe bakurikiranyweho kwiba abakiliya ba MTN amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga.

Ni ikoranabuhanga abita ‘hacking’ rituma umujura cyangwa undi muntu ufite imigambi mibi ashobora kwinjira mu gikoresho cy’ikoranabuhanga akamenya amabanga kibitse cyangwa akagera ku mafaranga ya nyiracyo kandi nta burenganzira yahawe.

Ubucumbuzi bwa Taarifa bwasanze hari abantu bihaye uburenganzira n’ubushobozi bwo kwinjira kuri Sim Cards z’abakiliya ba MTN, nyuma yo kuzikoreshereza icyo bita swap.

Swapping ni ikoranabuhanga riha Sim cards nomero zizakoresha mu guhamagara, guhamagarwaho no kohererezaho cyangwa kwakiriraho amafaranga.

Mu yandi magambo, burya Sim Cards nta nomero zigira ahubwo abakozi ba MTN nibo baziha nomero runaka.

Umukiliya ashobora gusaba ko bamuha nomero nshya cyangwa akagumana iyo yari asanganywe.

Ni muri ubu buryo, bamwe mu bakora ubujura bukoresheje ikoranabuhanga batoragura ‘sim cards’ bakazishyira abakozi ba MTN  bakabakorera Swap hanyuma izo sim cards bakajya bazikoresha biba abantu amafaranga babikijeho.

Si amafaranga biba gusa ngo bicire aho, ahubwo izo Sim cards zibafasha no gukoresha imbuga nkoranyambaga benezo bari barafunguye zirimo WhatsApp, Telegram n’izindi bigatuma bamenya amabanga y’abandi kandi ibi ntibyemewe n’amategeko.

Hari na bamwe buririra kuri iki kintu, bakajya boherereza ba nyiri ziriya sim cards( ni ukuvuga ba nyirazo b’ukuri) ubutumwa bubasaba amafaranga ukaba wagira ngo ni inshuti yawe iyagusabye kubera ubukungu bwifashe nabi kandi atari yo ahubwo ari umutekamutwe.

Taarifa yemeza neza ko bamwe mu bantu bahuye n’iki kibazo barimo ba Ambasaderi n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano tudatanga amazina mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umwuga.

Kubera ubuhanga n’umuvuduko ibi bikorwanwa, yaba MTN Rwanda yaba na RIB, ntibaramenya neza uko abantu byagizeho inguruka bangana ariko ibimenyetso by’iki kibazo birahari.

Ubwo ishami rya  Taarifa  ryandika mu Cyongereza ryabazaga Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha icyo bavuga kuri ubu bujura, yasubije ko ‘nta makuru yabitangaza kuko bishobora kubangamira iperereza.’

Mu rwego rwo gukumira ko abakiliya bayo bakomeza guhura n’iki kibazo, MTN Rwanda ikunze kuboherereza ubutumwa bubaburira kwirinda  abatekamutwe.

Ubwo butumwa bugira buti: “ Mukiliya wacu, turabamenyesha ko gukora swap bizajya bikorerwa ku mashami ya MTN gusa kugeza igihe muzongera kumenyeshwa. Tubiseguyeho ku mbogamizi bizateza.”

MTN yabwiye Taarifa ko ubu bari kugenzura mu ba agents bayo ngo barebe niba ibyabo byose biciye mu mucyo.

Iyo umuntu yabonye sim card y’undi, aba ashobora guhindura ijambo ry’ibanga nyirayo yakoreshaga yinjira aho abika amafaranga ya Mobile Money, bityo akaba yayamwiba.

Muri iki gihe hari ibiganiro bikomeye biri guhuza inzego nyinshi za Leta na MTN ngo harebwe neza ubukana bw’iki kibazo n’uburyo cyabonerwa umuti urambye kuko gihombya benshi.

TAGGED:AbakiliyafeaturedMTNRIBUbutekamutwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BK Irashaka Gufasha Ab’i Nyagatare Kuzamura Umukamo
Next Article Minisitiri Nshuti Yabwiye Abatuye Uganda Ko u Rwanda Ari Inshuti YABO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?