Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakinnyi 10 Muri 13 Bagize Ikipe Y’Uburundi Baburiwe Irengero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abakinnyi 10 Muri 13 Bagize Ikipe Y’Uburundi Baburiwe Irengero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 August 2023 6:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Croatia aho hari bagiye bahagarariye ikipe y’igihugu cyabo ya Handball, abakinnyi 10 muri 13 bagize iyo kipe y’Uburundi babuze. Ntawamenye aho barengeye.

Kubera iyo mpamvu, hahise hanzurwa ko iyi kipe ivanywe muri ririya rushanwa yari isigaje gukinamo imikino ibiri.

Iyi kipe yari imwe muzihagarariye Afurika muri iryo rushanwa riri kubera Zagreb mu Murwa mukuru wa Croatia.

Ryatangiye taliki 02 rikazarangira taliki 13, Kanama, 2023.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu itsinda ryabwo rya H Uburundi bwarangije buri ku mwanya wa nyuma kuko ku mikino ya nyuma bwatsinzwe na Iran, butsindwa n’ibirwa bya Féroé ndetse Suède.

Byahise bibushyira mu itsinda rya kane ry’ikindi cyiciro cy’Igikombe cy’Isi cyiswe ‘President’s Cup.’

No muri iki cyiciro bwarahakubitiwe kubera ko bwatsinzwe na Argentine ibitego 39-25.

Hari kuwa Mbere, tariki ya 7, Kanama, 2023.

Bukeye bw’aho bwongera gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 33-26.

- Advertisement -

Byatumye butangira guhatanira kuva ku mwanya wa 29 kugeza ku wa 32 aho muri iki cyiciro kuri uyu wa Kane taliki 10, Kanama, 2023 bwari guhura na Bahrain n’aho kuri uyu wa Gatanu taliki 11, Kanama, 2023 bugakina  na Nouvelle-Zélande.

Mu buryo bwari bwitezwe na benshi mu bakurikiranira hafi imigendekere y’amarushanwa y’uriya mukino, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball ku Isi (IHF) yasohoye itangazo rivuga ko ‘u Burundi bwikuye mu mikino isigaye y’iki gikombe cy’Isi.’

Byahise byumvikana ko mu mukino wari kubuhuza na Bahrain butewe mpaga y’ibitego 10-0.

Ibyo byose kandi byaje byiyongera cyangwa bishingiye k’ukuba hari abakinnyi 10 b’iyi kipe baburiwe irengero nk’uko itangazamakuru ryo mu Burundi ribyemeza.

TAGGED:AbakinnyiBurundiCoatiaIkipeIrengero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwego Rw’Igihugu Rw’Amakoperative Rwahawe Umuyobozi Mushya
Next Article Minisanté Irashaka Kongera Abiga Ubuvuzi Mu Gihe Ababukoramo Bataka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Buzageza Ryari Gushinja u Rwanda Gushaka Kubutera?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Igiye Kongera Kumvana Imitsi Na APR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Atlético de Madrid Yinjiye Muri Visit Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?