Abakinnyi Ba Liverpool Bakoze Imyitozo Bumva Indirimbo ya Bruce Melodie

Mohamed Salah na bagenzi be bakinana muri Liverpool FC yo mu Bwongereza, bagaragaye bakora imyitozo yo kongera imbaraga, ku ruhande barimo kumva indirimbo Fresh y’umuhanzi Bruce Melodie.

Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Liverpool, agaruka ku myitozo yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri AXA Training Centre.

Agaragaza Salah w’imyaka 28 ukomoka mu Misiri, ari muri gym hamwe na bagenzi be, afite imihunda ibiri agenda ashinga mu myenge akazamuka ku rukuta asimburanya amaboko, imyitozo isaba imbaraga nyinshi.

Indirimbo Fresh ni imwe mu za Melodie zakunzwe. Amashusho yayo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube ku wa 13 Ukuboza 2019, kugeza ubu amaze kurebwa n’abantu 1 .070 .294.

- Advertisement -

Muri shampiyona y’u Bwongereza Liverpool iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 46 mu mikino 29 imaze gukina.

Kugeza ubu iri mu byago by’uko ishobora kutaza mu myanya ine ya mbere ihesha ikipe gukina UEFA Champions League, mu gihe ari yo yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka ushize n’igikombe cya Champions League mu 2019.

Mu mukino ubanza wa kimwe cya kane muri Champions League y’uyu mwaka Liverpool izakina na Real Madrid ku wa 6 Mata, uwo kwishyura uzabe ku wa 14 Mata 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version