Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakinnyi Baherutse Gukubitwa N’Inkuba Basezerewe Mu Bitaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Abakinnyi Baherutse Gukubitwa N’Inkuba Basezerewe Mu Bitaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2024 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni abakinnyi bari bakubiswe n’inkuba mu mpera z’Icyumweru gishize ubwo bari batangiye umukino wahuzaga Ikipe y’Abato ya Rambura WFC na Inyemera ya WFC yo muri Gicumbi.

Uwo mukino wari wabereye kuri stade y’Akarere ka Gicumbi taliki 13, Mutarama, 2024. Abakubiswe n’inkuba icyo gihe bari abantu umunani, biyongeraho abatoza babiri.

Mu buryo busanzwe buranga uko inkuba ikubita, ubwo bari bari gukina hajojobye akavura, muri ako kavura hahita hakubitiramo inkuba ikomeye bose barabandagara.

Ubutabazi bwa Ambulance baraje bubafasha kugera ku bitaro bya Byumba aho bitaweho n’abaganga, babaha amazi n’imiti y’ububabare nk’uko Dr. Issa uyobora ibi bitaro yabibwiye RBA nyuma y’ibyo byago.

Nyuma yo kwitabwaho, FERWAFA yatangarije kuri X ko  abakinnyi bose basezerewe mu bitaro ndetse batangiye koroherwa.

Ryagize riti: “Twishimiye kubamenyesha ko abakinnyi batandatu baraye mu bitaro bya Byumba na babiri baraye mu byitiriwe Umwami Faisal bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa.”

Itangazo rya FERWAFA kuri iki kibazo

Abakinnyi ba Rambura WFC bahuye n’iki kibazo ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Abo mu Inyemera WFC ni  Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse mu gihe abatoza ari Niragire Jean de Dieu na Umutoniwase Marie Gisèle.

Amategeko avuga ko iyo habayeho impamvu ituma umukino utarangira usubukurwa ugakomereza ku munota wari ugezeho.

Amategeko kandi avuga ko kugira ngo umukino wongere usubirwemo biterwa n’ibintu bikomeye biza bitunguranye bigatuma gukina bidashobora.

Mu Gifaransa babyita ‘Cas de Force Majeure.”

Ibyo birimo inkubi ikomeye y’umuyaga, imvura nyinshi ituma ikibuga cyuzura amazi, umutingito, inkuba ziremereye n’ibindi bifite ubwo bukana.

TAGGED:AbakinnyiAbakobwafeaturedGicumbiInkuba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Abazunguzayi Bagiye Kunganirwa Ngo Bacike Mu Muhanda
Next Article Kiliziya Gatulika Yatangaje Ibyemewe N’Ibibujijwe Ku Ishusho Ya Padiri Ubald
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?