Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abakobwa Basigaye Bajya Mu Bwangavu Bakiri Bato Cyane, Biraterwa N’Iki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'UbuhangaUbuzima

Abakobwa Basigaye Bajya Mu Bwangavu Bakiri Bato Cyane, Biraterwa N’Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 June 2025 1:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga bahangayikishijwe n’uko abana b’abakobwa bari gutangira kuzana amabere, kwaguka mu matako no kujya mu mihango bakiri bato cyane k’uburyo hari n’abo bibaho bafite imyaka itandatu cyangwa irindwi!

Barahangayitse kuko bazi neza ko ibyo byose bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abakobwa n’abagore muri rusange kandi henshi ku isi.

Ni ingaruka zizagera ku mitekerereze n’imyitwarire yabo, byose bikazagira uruhare rutaziguye mu mibereho yabo, haba aho barererwa, aho bigira, aho bakora n’uko bitwara imbere y’abo bakundana cyangwa bashakanye.

Mu bushakashatsi 30 bakoze guhera mu mwaka wa 1977 kugeza mu mwaka wa 2013 basanze imyaka abakobwa batangiraga kuboneraho ibimenyetso by’ubwangavu yagabanutseho amezi atatu mu gihe cya buri myaka 10 muri iriya 30.

Ubusanzwe ikintu cya mbere cyerekana ko umukobwa yabaye umwangavu ni uko apfundura amabere, hazakurikiraho kujya mu mihango.

Mu gihe ari uko byari bimeze muri iriya myaka, ubushakashatsi bwo muri Gicurasi, 2024 bwatangajwe mu kinyamakuru JAMA Network Open, byagaragaje ko icyo gihe ‘gikomeje’ kugabanuka.

Bwagaragaje ko, nk’urugero, abakobwa 71,341 bo muri Amerika bavutse hagati ya 1950 na 2005, batangiye kujya mu mihango kare cyane ndetse ngo ugenekereje abenshi mu bavutse muri icyo gihe kingana n’imyaka 55, abakobwa bagiye mu mihango bari bafite imyaka iri munsi ya 11, bivuze igabanuka rya 16%.

Umuhanga witwa Lisa Swartz Topor yabwiye National Geographic ko ibyo ari ikibazo kiri ku isi hose.

Ati: “Ni ikibazo tumaze imyaka myinshi dusuzuma kandi kiri ku isi hose”.

Avuga ko basanze ibyo byose ari uruhurirane rw’ibintu byinshi byadutse mu isi mu binyejana bibiri bishize.

Ubwo ni icya 19 ni icya 20 kuko ubu isi iri mu kinyejana cya 21 Nyuma ya Yezu Kristu.

Ubusanzwe imisemburo itera abahungu cyangwa abakobwa kugira ibimenyetso by’ubukure ivuburwa n’umusemburo witwa Gonadotropin-releasing hormone (GnRH) uvuburirwa mu kitwa Hypothalamus kiba mu bwonko.

Ku bakobwa rero ibyo bituma havuburwa iyitwa estrogen na progesterone ituma amabere akura, bakazana insya, bakajya mu mihango kandi bakaguka mu matako no mu mayunguyungu, ibintu bibategurira gusama inda, kubyara no konsa.

N’ubwo hari abashobora kubifata nk’ibisanzwe, iyi mikurire y’imburagihe ituma ‘abana’ b’abakobwa batangira kwifata nk’inkumi zigeze igihe cyo kurongorwa kandi atari ko bimeze.

Ibi kandi bishyira ababyeyi ku nshingano zindi zo gutangira kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, ngo babarinde ibyago byazabageraho baramutse batitwararitse.

Abo babyeyi uzabumva bavuga ko nta mwanya uhagije bafite kuko birirwa bahihibikanira ingo zabo…

Abahanga, mu gusobanura icyaba kibitera, bavuga ko imibereho yitwa ko ari myiza mu bihugu bikize cyangwa biri muri uwo mujyo ituma abana batangira kubyibuha cyane bakiri bato, imirire yabo ikagira ingaruka ku mikorere y’udusabo dukora imisemburo itera ubukure.

Umubyibuho ukabije ugendena n’imikoranire y’imisemburo yitwa insulin na leptin.

N’ubwo umubyibuho ushobora kuba umurage ababyeyi baha abana babo binyuze mu maraso basangiye, imirire ikungahaye ku ntungamubiri n’amasukari iri mu biwutera.

Indi mpamvu abahanga bavuga ko iri mu bitera abana b’abakobwa b’ubu kugera mu bwangavu imburagihe, ni uburyo bw’imibereho ituma badakoresha imibiri yabo siporo.

Kwirirwa imbere y’ibyuma by’ikoranabuhanga, indyo ikungahaye ku bikize mu kubaka umubiri, kudakora siporo… biri mu bituma abana b’abakobwa bahura n’ibibazo bivugwa muri iyi nyandiko.

Izi ni zimwe mu mpamvu uzumva bavuga ngo uriya mukobwa yakuze ‘avumbuka’.

Abagizi ba nabi bahohotera abana uzabumva bisobanura imbere y’ubutabera ko babafashe babona ari abakobwa ‘bakuru’.

Abana, urubyiruko n’abandi bose bari ku isi muri iki gihe, bahura n’ibibazo bitigeze bibaho aho ari ho hose mu mateka y’isi.

TAGGED:AbahangaAbanafeaturedIgihuguImisemburoUbushakashatsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Ahangayikishijwe N’Ubwinshi Bw’Abantu Barasanira Muri Kinshasa
Next Article Intambwe Y’Amahoro Hagati Ya Kigali Na Kinshasa Ishobora Gutsikira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?