Abakomando 531 Ba RDF Barangije Amasomo Ahambaye

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwana General Mubarakh Muganga yahaye abasirikare 531 uburenganzira bwo kuba abakomando mu ngabo z’u Rwanda nyuma y’amezi 11 bari bamaze batorezwa mu kigo cya Nasho muri Kirehe.

Bose hamwe binjiye mu itsinda ridasanzwe ry’ingabo z’u Rwana ryitwa Special Operations Force, risanzwe rifite ikigo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.

Gen Muganga yababwiye ko amasomo bahawe bagomba kwitega ko bazayashyira mu bikorwa igihe cyose bazabisazwa, abibutsa ko kugira ngo bagere ku ntego zabo ari ngombwa kugira ikinyabupfura no kwihangana.

Gen Muganga aganiriza abo bakomando

Yagize ati: “ Mugomba guhorana morale kandi mukazirikana ko ibyo mwize muzabikoresha mu kurinda igihugu cyanyu. Mube muri aho mwiteguye kuzashyira mu bikorwa inshingano mumaze iminsi mutorezwa kuzuza”.

Muganga yashimiye n’abarimu babatoje muri icyo gihe cyose, abashimira umuhati bashyizeho birinda gucika intege.

Abasirikare batatu bitwaye neza muri ayo masomo kurusha abandi barabihembewe, abo ni Captain Sam Muzayirwa, Lieutenant Moise Butati Gakwandi na Nahemia Gakunde Kwibuka.

Ikirango ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zambara ku kaboko k’iburyo.

Bose uko barenga 500 batojwe kurwana mu buryo bwose bushoboka, batozwa uko barashisha imbunda nto n’iziremereye, uko bambuka imigezi n’inzuzi, gusoma amakarita ya gisirikare, gutata, gusana ibifaro n’imbunda, kurwanira mu kirere, kurwanisha amaboko n’amaguru ndetse n’ubutabazi bw’ibanze.

Bize kumanukira mu ndege no kurwanira mu kirere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version